Amaduzeni ibihumbi bitandatu na magana atandatu na mirongo ine n’umunane ya Blue Sky, litiro magana atanu na mirongo cyenda n’eshatu za Kanyanga, udupfunyika duto tw’urumogi, tuzwi ku izina rya bule, ibihumbi cumi, amacupa y’amavuta yo kwisiga atandukanye y’amiganano, magana atanu, n’amaduzeni mirongo ine n’ane ya Host Waragi, byangijwe ku ya 10 Gashyantare, mu karere ka Musanze.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye, barimo, umuyobozi wungirije w’aka karere, ushinzwe ubukungu, Jean Claude Musabyimana, n’ukuriye ubushinjacyaha muri aka karere, Gaspard Rudatinya.
Na none cyitabiriwe n’umuyobozi wa Polisi muri aka karere, SSP Benoit Nsengiyunva, na Lt Col. Paul Matonde, ukuriye ingabo muri aka karere.
Abaturage basaga magana atatu, batuye aho iki gikorwa cyabereye, mu kagari ka Kigombe, mu murenge wa Muhoza, nabo baracyitabiriye.
Musabyimana yashimiye ubufatanye hagati y’abaturage n’inzego z’ubuyobozi ndetse n’iz’umutekano mu kurwanya ibyaha.Yabakanguriye kwirinda ibyaha no kubirwanya kandi bagatanga amakuru ku gihe ku babikora, yewe niyo yaba umwe mu miryango yabo.
Yagize ati, "Nta terambere ry’umunywi w’ibiyobyabwenge, kuko adakora, kandi ibyakabaye bimuteza imbere, abipfusha ubusa, abigura ibimwangiririza ubuzima".
SSP Nsengiyumva yavuze ko ibi biyobyabwenge byangijwe, byafatiwe mu mikwabo itandukanye yakozwe na Polisi mu bihe bitandukanye mu mezi atanu ashyize mu duce dutandukanye two muri aka karere.
Yagize ati,"Ubufatanye n’imikoranire myiza hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage, nibyo byatumye hafatwa ibi biyobyabwenge.Ababifatiwemo bashyikirijwe inkiko".
Yabwiye abari bitabiriye iki gikorwa ko kunywa, gucuruza no gutunda ibiyobyabwenge, binyuranyije n’amategeko, kandi ko byumwihariko , bigira ingaruka mbi ku buzima bw’ubinywa ndeste bikaba biteza ibindi byaha birimo ubujura, urugomo, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu no gusambanya abana ku mbaraga.
Na none SSP Nsengiyumva yakanguriye urubyiruko rwari rwitabiriye iki gikorwa, kwima amatwi abashobora kuza bababwira ko babaha cyangwa babashakira akazi mu bihugu by’amahanga kandi bagatanga amakuru ku gihe ku bashaka kubibashoramo.
Rudatinya yabwiye abari bitabiriye iki gikorwa ko ingaruka z’ibiyobyabwenge zitagera ku wabifatiwemo gusa, ahubwo ko zigera no ku muryango we ndetse n’igihugu muri ryusange, maze nawe akangurira abari bitabiriye icyo gikorwa kutabinywa no kubirwanya bivuye inyuma.
Kinyarwanda
English











