Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Musanze Senior Superintendent of Police (SSP) Bénoit Nsengiyumva, ku itariki 30 Ukwakira 2015 yagiranye ikiganiro n’abanyeshuri bagera kuri 700 b’ibigo by’amashuri yisumbuye bitatu byo muri aka karere, abigisha ubwoko bw’ibiyobyabwenge n’ingaruka zabyo, abasaba kubyirinda no kugira uruhare mu kubirwanya.
Icyo kiganiro cyabereye muri sitade Ubworoherane mu kagari ka Mpenge, mu murenge wa Muhoza, kikaba cyarahawe abanyeshuri bo mu bigo by’amashuri akurikira: Saint Vincent, Sun Rise na ESA-Ruhengeri.
Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Vincent Ndayambaje ari mu babahaye ikiganiro.
SSP Nsengiyumva yatangiye abwira abo banyeshuri ati:"Ibiyobyabwenge nk’urumogi na Kanyanga biri mu bishobora kubashora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi buvamo rimwe na rimwe no gutwara inda zitateganyijwe nazo zikurikirwa n’ingaruka zirimo kuva mu ishuri,ubuzererezi, kwirukanwa mu miryango kuri bamwe, no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina."
Yabasobanuriye ko nk’uko bivugitse, ibiyobyabwenge byangiza kandi bikanayobya ubwenge bw’uwabinyoye ari nabyo bituma akora ibyaha nk’urugomo, gukubita no gukomeretsa,gufata ku ngufu,gusambanya abana, n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Yakomeje ababwira ati:"Ntushobora kwigirira akamaro cyangwa ngo ukagirire umuryango wawe n’igihugu muri rusange unywa ibiyobyabwenge. Mukwiye kubyirinda ndetse mukirinda n’ikindi kintu cyose gishobora kwangiza ahazaza hanyu."
SSP Nsengiyumva yababwiye kandi kwima amatwi umuntu waza ababwira ko ashobora kubaha cyangwa kubashakira akazi n’amashuri byiza mu mahanga, aha akaba yarabasobanuriye ko iyo babagejeje muri ibyo bihugu babambura ibyangombwa bakabakoresha imirimo ivunanye kandi nta gihembo ndetse bakaba banabashora mu busambanyi.
Yashoje ikiganiro yagiranye nabo abasaba kujya baha Polisi y’u Rwanda amakuru y’abo bantu ndetse n’ay’abanywa, abatunda n’abakwirakwiza ibiyobyabwenge.
Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Vincent Ndayambaje we yababwiye ko hari abantu bakuru bajya bashukisha abanyeshuri ndetse n’urundi rubyiruko ibintu bitandukanye birimo terefone zigendanwa, amafaranga, kubasohokana, n’ibindi, barangiza bakabakoresha imibonano mpuzabitsina ikurikirwa rimwe na rimwe no gutwara inda zitateganyijwe.
Yababwiye ati:"Nta kiza abo bantu baba bagamije uretse kubashora mu ngeso mbi zishobora kwangiza ahazaza hanyu. Mu gihe cy’ibiruhuko muzirinde ubuzererezi, kujya mu tubyiniro n’utubari kuko mushobora kuhahurira n’ibishuko bitandukanye bishobora kwangiza ahazaza hanyu".
Umwe muri abo banyeshuri witwa Igihozo Ndagano Aisha wiga mu mwaka wa gatanu mu ishami ry’imibare, ubukungu n’ubumenyi bw’Isi muri ESA Ruhengeri, yagize ati:"Ibiganiro twahawe byatumye ndushaho gusobanukirwa ubwoko bw’ibiyobyabwenge,ingaruka zabyo , uko nabirwanya no gutanga amakuru y’umuntu mbibonanye."
Yasabye bagenzi be gukurikiza inama bagiriwe no kuzasangiza ubumenyi bungutse urundi rubyiruko ndetse n’abandi bantu muri rusange.
Kinyarwanda
English











