Muri gahunda yo gukomeza kongera ubukangurambaga bugamije gukumira no kurwanya ibyaha, ibigo by’amashuri ni hamwe mu hibandwaho na Polisi y’u Rwanda kuko biba birimo urubyiruko .
Ubu bukangurambaga bukaba bworoha iyo bukorewe mu matsinda yo kurwanya ibyaha agenda ashingwa mu mashuri(anti-crime clubs) , aho amenshi aba afite intego yo kurwanya ibiyobyabwenge ndetse n’ihohotera rishingiye ku gitsina kandi ibikorwa byayo bikaba bikomeje kongera umusaruro.
Ku italiki ya 10 Ukwakira uyu mwaka, muri GS Busogo iri mu murenge wa Busogo , mu karere ka Musanze, hashinzwe amatsinda abiri; rimwe rifite inshingano yo kurwanya ibiyobyabwenge n’irindi rizarwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ni nyuma y’ikiganiro cyatanzwe na Inspector of Police (IP) Viateur Ntiyamira, ushinzwe ubufatanye bwa Polisi n’abaturage mu karere ka Musanze, cyibanze ku kurwanya ikoreshwa ry’ibiyoyabwenge, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kurwanya icuruzwa ry’abantu, iterabwoba n’ubutagondwa n’ibindi byaha.
Mu kiganiro yahaye abanyeshuri bagera kuri 597 n’abarimu babo 25 n’abandi bakorera muri iki kigo, IP Ntiyamira yavuze ko ibiyobyabwenge ari intandaro y’ibyaha bitari bike byiganjemo gukubita no gukomeretsa n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi mu karere ka Musanze.
IP Ntiyamira yagize ati:” Kurwanya ibiyobyabwenge tugomba kubishyiramo imbaraga kuko iyo tubirwanyije , tuba tunarwanyije icyarimwe ibindi byaha bibikomokaho, ntitwabigeraho rero nta bufatanye bwanyu.”
Yakomeje avuga ko aya matsinda ashinzwe agomba kuba urubuga rwo guhana ibitekerezo mu gufatira hamwe ingamba zo gukangurira urubyiruko ndetse n’abandi bakuze kwirinda ibiyobyabwenge no kubireka ku babikoresha.
Niyibizi Faustin, umuyobozi wa GS Busogo, yashimiye Polisi y’u Rwanda ku bukangurambaga yahaye abakorera muri iki kigo, avuga ko ubutumwa bwahatangiwe ari ingirakamaro ku buzima bw’abanyeshuri kuko bagizwe n’urubyiruko kandi arirwo rwiganje mu bayoboka ibyobyabwenge no mu bindi byaha muri rusange.
Ishingwa ry’aya matsinda arwanya ibyaha ryatumye umubare wayo uzamuka kuko mu karere ka Musanze, muri uku kwezi kw’ Ukwakira, ubu habarirwa amatsinda yo kurwanya ibyaha 118 akaba yariyongereyeho amatsinda 21 mu mezi atatu ashize kuko muri Kamena uyu mwaka, aya matsinda yageraga kuri 97. Mu matsinda yose ari mu karere ka Musanze, agera kuri 85 ku ijana yayo agizwe n’urubyiruko rugizwe n’abanyeshuri mu mashuri yisumbuye, urubyiruko rw’abakorerabushake mu kurwanya ibyaha, abamotari n’abanyonzi.
Kurwanya ibiyobyabwenge ni imwe muri gahunda Polisi y’u Rwanda yashyize imbere mu bukangurambaga igenda ikorera mu gihugu hose kandi mu baturage b’ingeri zose , hagamijwe cyane guca intege imikoranire y’ababikwirakwiza n’abagemura ibiyobyabwenge, bikaba kandi binagabanya ababinywa.
Kinyarwanda
English










