Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Musanze: Guverineri Gatabazi yasabye abayobozi gukumira igishobora guhungabanya umutekano

Mu nama yahuje abayobozi b’inzego z’ibanze bayobora mu mirenge igize umujyi wa Musanze ariyo Muhoza, Cyuve, Musanze na Kimonyi, umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney yabasabye gushishikariza abaturage bayobora gukomeza kwicungira umutekano no gukumira icyawuhungabanya.

Yavuze ati:”Nk’uko mu kwizihiza umunsi mukuru wa Noheri abaturage bafatanyije n’inzego z’umutekano kwibungabungira umutekano ukarangira nta kiwuhungabanyije, mwongere mubakangurire kutirara, ahubwo bakaze amarondo ku buryo tuzanasoza umwaka tugatangira undi nabwo nta kiwuhungabanyije.”

Guverineri Gatabazi yanasabye aba bayobozi gukora ibishoboka byose bagahangana n’ikibazo cy’abana b’abangavu basambanywa, bakanaterwa inda zitateganyijwe.

Aha yavuze ati:” Mushyireho ubukangurambaga bugamije guhangana n’iki kibazo, mubinyuze mu nyigisho zihabwa abaturage, nabo bumve uburemere bw’ikibazo cy’abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 18 basambanywa n’abagabo bakuze bikabagiraho ingaruka zirimo gutwara inda zitateganyijwe, ndetse bakaba banandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.”

Yakomeje avuga ati:”Iki ni ikibazo gikwiye guhangayikisha buri wese ariko hari ingamba zafashwe; turabasaba ko mubikurikirana, mukamenya abo bagabo batera abo bana inda, kuko uzafatirwa muri icyo cyaha agomba gushyikirizwa inzego zibishinzwe akabihanirwa kandi nta mbabazi na nkeya dukwiriye kugirira abo bantu.”

Yanasabye aba bayobozi gukumira ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano kuko aribyo biteza umutekano mucye, kwita ku isuku yaba iyo ku mubiri, aho batuye n’aho bakorera no kubashishikariza gutanga ubwisungane mu kwivuza hakir kare.

Yaravuze ati:”Nimuhaguruke musange abaturage mubahe ubutumwa bubibutsa ububi bw’ibiyobyabwenge, bamenye ko kubikoresha no kubikwirakwiza bihanwa n’amategeko mubasabe kubyirinda no kubirwanya kandi batange amakuru y’aho babibonye.”

Guverineri Gatabazi yavuze ko ibyaha byinshi birimo ubwicanyi, gukubita no gukomeretsa n’izindi ngeso mbi nko gufata ku ngufu, byose 90% by’ababikora ari ababa bnyweye ibiyobyabwenge cyangwa inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge.

Iyi nama yari yanitabiriwe n’umuyobozi w’akarere ka Musanze Habyarimana Jean Damascene, n’umwungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwamariya Marie Claire, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge 15 igize akarere ka Musanze, Ingabo na Polisi.