Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Musanze: Bashyizeho andi mahuriro yo gukumira ibyaha mu rwego rwo kwibungabungira umutekano

Abatuye mu karere ka Musanze bakomeje gushyiraho amahuriro yo gukumira ibyaha nka bumwe mu buryo bwo kwibungabungira umutekano.

Ayo mahuriro agira uruhare mu kurwanya ikoreshwa n’itundwa ry’inzoga zitemewe mu Rwanda nka Kanyanga , Chief Waragi, African Gin, Blue Sky, na  Host Waragi zivanwa mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.

Kugeza ubu mu karere hose hari amahuriro  114, aho mu mirenge 15 ikagize, ibiri gusa (Gacaca na Cyanika) ari yo itarayashyirwamo; ariko hari gahunda yo kubikora mu minsi iri imbere.

Akora ubukangurambaga bugamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsinda n’ibiyobyabwenge. Amahuriro amaze gushyirwaho arimo 60 y’urubyiruko rw’abakorerabushake mu kubungabunga umutekano  na 53 ari mu mashuri.

Ku wa 29 Ukwakira, abanyeshuri bo mu Rwunge rw’amashuri rwa Notre Dame Rwaza ruherereye mu murenge wa Rwaza bateye ikirenge mu cya bagenzi babo bashyiraho amahuriro abiri (iryo kurwanya ibiyobyabwenge  n’iryo kurwanya ihohoterwa  rishingiye ku gitsina.)

Ibyo byabanjirijwe n’ikiganiro bagiranye n’ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu karere ka Musanze, Inspector of Police (IP) Viateur Ntiyamira wabaganirije ku bubi bw’ibiyobyabwenge, ihohoterwa rikorerwa mu ngo n’irishingiye ku gitsina  n’icuruzwa ry'abantu.

Yagize ati:"Muri kwiga kugira ngo muzibesheho neza, mubesheho neza imiryango yanyu, kandi mugire uruhare mu iterambere ry’igihugu. Ibyo ntimwabigeraho mwishora mu biyobyabwenge. Murasabwa rero kubigendera kure ndetse n’ikindi kintu cyose kitubahirije amategeko."

Yakomeje ababwira ko kunywa ibiyobyabwenge bigira ingaruka mbi ku mitekerereze no ku buzima muri rusange kuko bitera uburwayi butandukanye butuma umuntu adakora ngo yiteze imbere.

Ku bijyanye n’icuruzwa ry’abantu, IP Ntiyamira yabwiye abo banyeshuri ko hari  abantu bashuka  urubyiruko barwizeza kurushakira imirimo n’amashuri meza mu mahanga bagamije kubacuruza; aho babakoresha imirimo ivunanye kandi nta gihembo no kubashora mu busambanyi n’ibindi bikorwa by’urukozasoni.

Yabagiriye inama yo kurangwa n’ubushishozi agira ati:" Nihagira ubibabwira muzabimenyeshe ababyeyi banyu cyangwa ababarera, abayobozi b’inzego z’ibanze na Polisi kugira ngo  hasuzumwe niba atari umwe mu bakora iki cyaha cyo gucuruza  abantu."

Yasoje abasaba kwita ku masomo; aho kujya mu bindi bishobora kubararura no kubagusha mu bishuko.