Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Musanze: Babiri bari mu maboko ya Polisi bakekwaho kwiba ibikoresho by’amashanyarazi

Kuri sitasiyo ya Polisi ya Musanze hafungiye abagabo 2 aribo Manirarora Jean Paul na Bizimana Jean Paul bakekwaho kwiba ibikoresho by’amashanyarazi mu kagari ka Kigeme umurenge wa Muhoza.

Polisi ikorera muri ako karere ivuga ko ku itariki ya 2 Kanama 2015, abakozi b’ikigo gishinzwe ingufu z’amashanyarazi (REG) bayihamagaye bakayibwira ko hari abantu bamaze gukura ku byuma bishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi mu baturage ibikoresho 2 bishinzwe kugabanya umuriro igihe uje ari mwinshi, hanyuma nayo igahita iza ikabagwa gitumo bakiri muri icyo gikorwa.

Aba bagabo bombi baremera icyaha bakanagisabira imbabazi, ariko bakavuga ko bari bahawe aka kazi n’undi muntu batavuga izina rye.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru Inspector of Police (IP) Elevis Munyaneza, yagaye iki gikorwa asaba abaturage gukorera hamwe bagakumira bakanarwanya ibikorwa nk’ibi bidindiza iterambere ryabo bikanagira ingaruka ku mibereho yabo.

IP Munyaneza yashimiye abaturage b’ako karere batarebereye aba banyabyaha bakihutira gutanga amakuru yatumye batabwa muri yombi, anabakangurira gukomeza gukorana bya hafi n’inzego z’umutekano, bakarwanya ibyaha byose kuko bigira ingaruka ku mibereho yabo.

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe ingufu z’amashanyarazi (REG) mu karere ka Musanze Nzamurambaho Marcel, yavuze ko aba bagabo bari bigize nk’abakozi b’iki kigo aho yagize ati:”Baje bambaye imyenda y’icyahoze ari EWASA barurira, ariko baza gufatwa bataragera ku mugambi wabo”.

Yakomeje agira ati:”Twahamagawe n’abaturage batubwira ko hari abantu bambaye imyenda y’icyahoze ari EWASA bari kumanura ibyo bikoresho, tuje dusanga si abakozi b’ikigo cyacu. Twahise duhamagara Polisi iraza irabafata. Turasaba abaturage kuba maso no kugira amakenga kuko hari abantu bigira abakozi ba REG bashaka kwiba ibikoresho by’amashanyarazi”.

Yanasabye abaturage ko ibikorwa remezo bishyirirwaho kubateza imbere, ababwira ko buri wese akwiye kugira uruhare mu kubibungabunga.

Nzamurambaho yavuze ko igikoresho kimwe muri ibi byari byibwe kigura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu (300.000Frw).

Aba bakurikiranyweho ibyaha byo gusenya cyangwa konona ibikoresho by’ingufu

z’amashanyarazi no kwiha ububasha ku mirimo itari iyawe no kwambara umwambaro utagenewe ugamije kuyobya rubanda, nk’uko ingingo ya 406 n’iya 616 zo mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda zibivuga.