Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Musanze: Amahuriro abiri y’abagore yo kurwanya ihohohoterwa rishingiye ku gitsina yahawe imfashanyigisho

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Musanze yahaye infashanyigisho abanyamuryango b’amahuriro abiri yo mu mirenge ya Musanze na Nkotsi, ho mu karere ka Musanze barwanya  ihohoterwa rishingiye ku gitsina kugira ngo babikore neza.

Izo nyandiko zikubiyemo ubwo bumenyi  ku bijyanye no kurwanya iki cyaha baziherewe mu nama bagiranye n’ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego, Inspector of Police (IP) Viateur Ntiyamira ku itariki 28 Nzeri.

Ubusanzwe baboha ibintu bitandukanye birimo  imitako itandukanye  nk’uduseke, bakaba bibumbiye mu Ishyirahamwe ry’abapfakazi n’imfubyi ryitwa  "Solidarité Pour L’Epanouissement des Veuves et des Orphélins Vivant le Travail et l’Auto Promotion"-SEVOTA).

Izo mfashanyigisho abo banyamuryango ba SEVOTA   barimo abagabo babiri zigaragaza icyo ihohoterwa rishingiye ku gitsna icyo ari cyo, ubwoko bwaryo, ingaruka zaryo haba ku warikoze ndetse n’uwarikorewe, n’uburyo bwo kuryirinda no kurirwanya.

Mbere yo kuzibashyikiriza, IP Ntiyamira yabanje kubabwira igitera ihohoterwa rishingiye ku gitsina, aho yabasobanuriye ko riterwa ahanini n’ubujiji, ubusambo, irari, ubusinzi, gusesagura umutungo, gusuzugurana no kutaganira ku bibazo hagati y’abashakanye kugira ngo bishakirwe umuti  urambye no kunywa ibiyobyabwenge.

Yababwiye ati:"Ibi bishobora gukorwa n’umugabo abikorera umugore we nk’uko bishobora gukorwa n’umugore abikorera umugabo we. Ihohoterwa ry’uburyo bwose rikwiriye kwirindwa kuko hari igihe bivamo impfu."

Yashimye uruhare rwabo mu kurwanya ibyaha agira ati:"Ndahamya ndashidikanya ko nimukurikiza ibikubiye muri izi nyigisho mushyikirijwe muzakora neza ubukangurambaga bwo kurwanya no gukumira  ihohoterwa rishingiye ku gitsina."

Mu ijambo rye, Umuhuzabikorwa wa SEVOTA, Nyirarugungu Godeliva yagize ati:"Twakoraga ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu buryo busanzwe.Ubumenyi bukubiye muri izi mfashanyigisho buzatuma tubikora mu buryo bwiza, bityo tugere ku ntego twiyemeje yo kugira uruhare mu guca ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryaba irikorerwa umugabo, irikorerwa umugore ndetse n’irikorerwa umwana."

Yasabye abantu kurangwa n’ubwumvikane aho gukimbira no kugira uruhare mu kurwanya  ihohoterwa iryo ari ryo ryose.

Kugera ubu, mu karere ka Musanze hari amahuriro yo kurwanya ibyaha agera ku 110, arimo 60 y’Urubyiruko rw’abakorerabushake mu kubumbatira umutekano na 40 ari mu mashuri.