Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Musanze: ADEPR yiyemeje gufatanya kurwanya ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge

Abayoboke b’Itorero rya Pantekote mu Rwanda (ADEPR), Paruwase ya Rushubi, mu karere ka Musanze biyemeje kuba abafatanyabikorwa mu gukumira no kurwanya ibyaha birimo iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge mu gihugu, icuruzwa, ndetse n’ikoreshwa ryabyo.

Ibi bishimangirwa n’igiterane cy’ivugabutumwa bakoze ku itariki 2 z’uku Kwezi cyari kigamije gukangurira abantu muri rusange kutishora mu biyobyabwenge birimo urumogi, Kanyanga, n’inzoga zo mu masashe zitemewe mu Rwanda nka Chief Warage, Host Warage, Kitoko Warage,  na Blue Sky, ndetse n’iz’inkorano zitujuje ubuziranenge nka Muriture.

Icyo giterane cyari gifite Insanganyamatsiko igira iti:"Twese hamwe turwanye ibiyobyabwenge mu rubyiruko". Cyabereye mu kagari ka Kampanga, mu murenge wa Kinigi. Cyitabiriwe n’abagera ku 1200 barimo abayoboke b’iri Torero ndetse n’abandi batari bo.

Mu butumwa yagejeje ku bacyitabiriye, Umuyobozi wa Paruwase ya Rushubi, Pasiteri Gaspard Semajeri yagize ati,"Kwirinda ibyaha biza ku isonga mu byo twigisha abantu. Ibyo bigomba  kujyana no gufatanya kubikumira dukangurira abandi kubyirinda."

Yakomeje agira ati,"Dusanzwe twigisha abayoboke bacu kutishora mu biyobyabwenge; ariko twasanze ari ingenzi gukangurira Umuryango mugari Nyarwanda kubyirinda kubera ko ingaruka z’ibikorwa by’ababinywa zigera ku bantu muri rusange; akaba ari na cyo kigendererwa cy’ubu bukangurambaga."

Semajeri yagize kandi ati,"Dusenga mu bwisanzure kubera ko mu gihugu cyacu hari umutekano usesuye. Dusabwa kugira uruhare mu kurwanya ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, ndetse n’ikindi cyose cyawuhungabanya; dutanga amakuru ku gihe atuma bikumirwa."

Ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego muri aka karere, Inspector of Police (IP) Viateur Ntiyamira yashimye iri Torero ku ruhare rwaryo mu gukangurira abantu  kwirinda ibiyobyabwenge binyuze mu butumwa babagezaho mu bihe bitandukanye.

Yagarutse ku ngaruka zo kwishora mu biyobyabwenge agira ati,"Umuntu ufashwe abinywa, abicuruza cyangwa abitunda arafungwa ndetse agacibwa ihazabu; kandi na byo bikangizwa. Murumva ko nta cyiza cyabyo. Abantu bakwiriye kunywa no gucuruza ibyemewe n’amategeko; kandi bidafite ingaruka mbi ku buzima bwabo."

IP Ntiyamira yabwiye urubyiruko rwitabiriye icyo giterane ko kunywa ibiyobyabwenge bishobora gutuma bishora mu busambanyi bukurikirwa n’ingaruka zirimo gutwara inda zitateganyijwe, kureka ishuri, kwirukanwa mu muryango kuri bamwe , ipfunwe , ubuzererezi, ubwomanzi, no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina; maze abasaba kubyirinda.