Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Musanze: Abayobozi b’umurenge wa Cyuve basabwe kubumbatira umutekano no gukumira icyawuhungabanya

Kuwa gatanu tariki ya 3 Ugushyingo, abayobozi barenga 340 bo mu nzego z’ibanze bo mu murenge wa Cyuve kuva ku mudugudu kugeza ku murenge, bahuriye mu cyumba cy’inama cy’umurenge wa Cyuve barebera hamwe uko umutekano wifashe muri rusange basabwa kuwubumbatira bakumira banarwanya icyawuhungabanya cyane cyane ibiyobyabwenge, amakimbirane yo mu ngo n’ibindi.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze Habyarimana Jean Damascene wari witabiriye iyi nama, yabwiye abo bayobozi ati:"Umutekano ni inkingi ya mwamba y’iterambere rirambye. Kuwusigasira biri mu mihigo yanyu. Mukwiye rero gufatanya n’izindi nzego zirimo iz’umutekano kugirango mugere ku ntego mwihaye."

Habyarimana yabasabye kandi kubahiriza gahunda za Leta no kubikangurira abaturage bayobora, gukorera hamwe kandi buri wese agaharanira kuba bandebereho mu byo akora, gukangurira abaturage ko isuku bayigira umuco no kubyara abo bashoboye kurera.

Umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha muri Musanze Inspector of Police (IP) Viateur Ntiyamira yababwiye ko Kanyanga, urumogi, kimwe n’ibindi biyobyabwenge bakwiye kurushaho kubirwanya kuko biri mu bitera ababinyoye gukora ibyaha bitandukanye biteza umutekano muke.

“Ubufatanye bw’abayobozi n’abaturage n’ingenzi kuko bafataniriza hamwe mu bikorwa by’umutekano n’iterambere”.

Yakomeje ababwira ati:”Murusheho kwegera abaturage mubigishe ububi bw’ibiyobyabwenge cyane cyane urubyiruko kuko arirwo rwugarijwe n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ndetse n’ibindi byaha bityo turusheho kugira igihugu gitekanye.”

IP Ntiyamira yabasabye gukangurira abaturage ko buri wese yaba ijisho rya mugenzi we, kwirinda amakimbirane, gukaza amarondo mu tugari bayobora, no kujya buzuza neza ibitabo byandikwamo abinjiye n’abasohotse kugirango babashe gukumira no kurwanya ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko no gufata abagikoze cyangwa abategura kugikora.

Iyi nama yari yanitabiriwe n’ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Musanze Kanyarukato Augustin, Perezida wa Njyanama y’umurenge wa Cyuve Kabera Jean Pierre, n’umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Cyuve.