Mu nama yahuje abayobozi bose bagera kuri 174 kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku rwego rw’umurenge mu murenge wa Busogo na Polisi ikorera mu karere ka Musanze, aba bayobozi b’inzego z’ibanze biyemeje gukomeza gukorana na Polisi y’u Rwanda bagamije gukumira no kwirinda ibyaha.
Iyi nama yayobowe n’umuyobozi w’akarere ka Musanze, Jean Damascene Habyarimana ari kumwe n’abayobozi b’inzego z’umutekano mu karere ndetse n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busogo, Edouard Twagirimana; ibera ahitwa mu Byangabo ku italiki ya 29 Mutarama.
Mu ijambo yagejeje kuri aba bayobozi, Meya Habyarimana yibanze ku mutekano maze avuga ko ” ibyaha bishobora kwirindwa baramutse bashyize hamwe imbaraga”; yibukije abayobozi ko bakwiye kurwanya ibyaha cyane cyane bakirinda ibiyobyabwenge byiganje muri aka gace k’ubucuruzi ka Byangabo bakabirinda urubyiruko kuko birwangiriza ubuzima.
Umuyobozi w’akarere, akaba yashishikarije abari bateraniye muri iyi nama gushyira imbaraga, mu gukumira ibyaha kurusha guhangana n’ingaruka zabyo.Yababwiye ko, gukumira ibyaha bitaraba ari uburyo buhamye butuma hirya no hino mu karere haba umutekano urambye.
Meya Habyarimana yagize ati, “Gukumira ibyaha n’intambwe nziza yo kugera ku mutekano urambye, bisaba ko buri wese abigiramo uruhare hagamijwe gufata abanyabyaha bataragera ku migambi yabo; bikaba bisaba gukorana bya hafi n’inzego z’umutekano kandi mugatangira amakuru ku gihe kugira ngo gukumira bishoboke”.
Inspector of Police (IP) Viateur Ntiyamira ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’iby’abaturage mu karere ka Musanze yasabye aba bayobozi gukangurira abaturage gutangira amakuru ku gihe, abasaba kubabwira ko buri muntu agomba kurangiza inshingano ze ku rwego rwe bagaragaza uruhare rwabo mu kwicungira umutekano cyane cyane kwitabira amarondo.
IP Ntiyamira yabasabye gukangurira abaturage babo kwirinda no kurwanya ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge cyane cyane Kanyanga n’inzoga zitemewe mu baturage ,akomeza asaba kandi abanywa ibyo biyobyabwenge kubireka kuko nta nyungu bakuramo uretse kubangiriza ubuzima no gufungwa nyuma yo gukora ibyaha binyuranye.
Yagize ati:” Umurenge wa Busogo no muri Musanze muri rusange, ibiyobyabwenge byavuzwe nibyo nyirabayazana ku byaha birimo amakimbirane yo mu ngo ashingiye ku buharike, intonganya , gukubita no gukomeretsa, ubujura bw’imyaka mu mirima no gupfumura amazu ndetse no konesha imyaka y’abaturage ku bafite amatungo atandukanye.”
Aha akaba yavuze ko ibiyobyabyenge byacika burundu muri uwo murenge abantu bose babishyizemo imbaraga, cyane ko ababikoresha n’ababicuruza bashobora gufatwa bagahanwa, dore ko abaturage baba babazi neza, kuko akenshi baba ari abaturanyi babo.
Nyuma y’inama, aba bayobozi biyemeje gukomeza gukangurira abaturage kugira uruhare mu kwicungira umutekano, babakangurira gutangira amakuru ku gihe ku kintu cyose cyahungabanya umutekano muri rusange no kongera imbaraga mu marondo.
Kinyarwanda
English











