Ibi babisabwe mu nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Musanze yateranye kuri uyu wa 29 Ugushyingo, aho abayobozi basabwe kurushaho ku bungabunga umutekano mu gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka bakumira ibyaha bikunze kuyigaragaramo .
Ni inama yitabiriwe n’umuyobozi w’akarere ka Musanze Habyarimana Jean Damascene, Colonel David Murenzi uyobora burigade ya 402 y’Ingabo z’u Rwanda zikorera muri aka karere arikumwe n’umuyobozi wa Polisi muri aka karere Chief Inspector of Police (CIP) Fred Nkuranga,Komite nyobozi y’akarere n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge igize akarere ka Musanze.
Muri iyi nama barebeye hamwe uko umutekano uhagaze mu karere, ikibazo cy’abarembetsi n’ibiyobyabwenge, maze bafata imyanzuro yo kurushaho kubungabunga umutekano muri ibi bihe bagiye kwinjiramo by’iminsi mikuru bakanabikangurira abaturage bayobora.
Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Habyarimana Jean Damascene yibukije abayobozi bari muri iyo nama ko umutekano uhera mu muryango.
Yagize ati” Iyo abaturage bativuza neza,ntibabone ibitunga umuryango, ntibabe heza icyo gihe umutekano ntabwo wavuga ko umeze neza. Byagaragaye ko hari imirenge imwe ni mwe igenda biguruntege mu kwesa imihigo; igomba kwitabwaho by'umwihariko.”
Meya Habyarimana yanababwiye ko muri iki gihe cy’iminsi mikuru, abantu benshi baba bahugiye mu myiteguro itandukanye ijyanye no kwidagadura bishimira ko basoje umwaka, ibi bigatuma birara bakibagirwa ko bagomba kwicungira umutekano abasaba gukangurira abaturage kwirinda gusesagura no kwirara.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Musanze, Chief Inspector of Police Fred Nkuranga yabwiye aba bayobozi gukumira ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge no kurwanya abarembetsi.
Yagize ati” Murabizi ko mu gihe k’iminsi mikuru abantu basa naho baba bihugiyeho, aho ni naho abakora ibyaha bitandukanye babonera urwaho, muzi rero ikibazo cy’abarembetsi bakwirakwiza ibiyobyabwenge nimwe bayobozi mufatanyije n’abaturage mugomba gufata iya mbere mu kubirwanya”.
CIP Nkuranga yababwiye ko ari ngombwa ko abantu bishima ariko bakibuka ko ibyishimo bigomba kurangira neza ntawe uhutajwe cyangwa ngo agire icyo abura kubera ko hari abantu baba barekereje ngo banyure mu rihumye abishimye babibe utwabo cyangwa bahungabanye umutekano muri rusange,
Iyi nama yafatiwemo imyanzuro itandukanye mu rwego rwo gukomeza kubungabunga umutekano, imibereho myiza n’iterambere aho inama yasabye abayobozi kongera imbaraga mu kurwanya abamamyi muri za koperative z’ibirayi bahenda abaturage bakabigura hadakurikijwe igiciro cyashyizweho na Leta.
Kinyarwanda
English











