Polisi y’u Rwanda mu karere ka Musanze, tariki ya 26 Kanama yagiranye inama n’abayobozi barenga 130 bahagarariye abandi, bakangurirwa guhanahana amakuru kugira ngo hirinde ibyaha.
Abitabiriye iyi nama yabereye mu nzu mberabyombi y’umurenge wa Shingiro ni abayobozi b’urubyiruko rw’abakorerabushake, abayobozi b'amashyirahamwe akorera muri uwo murenge, abayobozi b'amadini n'amatorero, abayobozi b’abagize urwego rushinzwe umutekano mu karere (Dasso), abayobozi b'inkeragutabara, abayobozi b'abikorera, abavuga rikumvikana, abahagarariye abagize komite zo kwicungira umutekano (CPCs) n'abandi.
Umuyobozi wa Polisi muri aka karere, Senior Superintendent of Police (SSP) Felix Bizimana, yababwiye ko kugira ngo umutekano ugerweho ari ngombwa ko habaho guhanahana amakuru hagati y’izo nzego.
Yaravuze ati:"Mwe muhagarariye abaturage, kandi buri muturage afite inshingano zo kugira uruhare mu kwicungira umutekano. Ni ngombwa rero ko buri wese ubonye igishobora guhungabanya umutekano ahita abimenyesha inzego zibishinzwe kugira ngo gikumirwe."
SSP Bizimana yakomeje ababwira ati:"Muri aka karere hari ibyaha bimwe na bimwe byagiye bikorwa kandi abantu barabyumvise cyangwa barabonaga bigiye kuzakorwa ntibagire icyo babikoraho, kandi iyo babwira inzego z’umutekano byari kuburizwamo. Mukangurire abo muhagarariye gutanga amakuru turusheho kuba mu karere katarangwamo ibyaha."
Yabasabye kugira uruhare mu kurwanya ibyaha bikunda kuboneka mu murenge wa Shingiro birimo kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge cyane cyane Kanyanga, gukubita no gukomeretsa, ubujura bworoheje, amakimbirane yo mu ngo na Banque Lambert.
Yabwiye kandi abagize ibyo byiciro ati:"Murasabwa gukangurira abo muyobora gukora amarondo neza no kudakora ibintu byose binyuranije n’amategeko."
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Shingiro, Iyakaremye Aimable yashimye Polisi y’u Rwanda kubera inama idahwema kugira abaturage, abasaba kwegera abo bayobora bagafatanya kubungabunga umutekano.
Kinyarwanda
English











