Ku wa 8 Mutarama uyu mwaka; Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Musanze, Superintendent of Police (SP) Aphrodis Gashumba yagiranye ikiganiro n’abanyeshuri biga kuri Ecole Secondaire Islamique de Ruhengeri (ESIR) hamwe n’ababyeyi babo abakangurira kwirinda ibyaha no kugira uruhare mu kubikumira.
Iyo nama yabereye mu cyumba cy’inama cy’iri shuri. Yasojwe aba bayoboke b’iyi dini ya Isilamu bageraga ku 195 biyemeje kuba amaso n’amatwi bya Polisi aho bari hose.
SP Gashumba yasabye urwo rubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge n’imyitwarire igira ingaruka mbi ku hazaza habo; aha akaba yarababwiye ko bamwe mu rubyiruko bareka amashuri kubera gutwita; nka zimwe mu ngaruka zo kunywa urumogi cyangwa ibindi biyobyabwenge.
Yagize ati,"Bimwe mu byaha nko gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, gusambanya abana n’ihohotera rishingiye ku gitsina ahanini bikorwa n’abanyoye ibiyobyabwenge. Nk’uko byitwa biyobya ubwenge bw’uwabinyoye. Ni yo mpamvu akora ibinyuranije n’amategeko kuko aba adatekereza neza. Mukwiriye kubyirinda niba mushaka kugira ahazaza heza."
Ku ngingo y’icuruzwa ry’abantu, SP Gashumba yabwiye urwo rubyiruko ko ababacuruza bakora ibishoboka byose kugira ngo hatagira umenya ibikorwa byabo usibye uwo bashaka kujya gucuruza.
Yagize ati," Umuntu nk’uwo ushaka kubajyana aho mutazi abatesheje ishuri nta cyiza aba abifuriza. Nihagira ubizeza ibyo bitangaza ntimukabyihererane mwibwira ko ari umugiraneza; ahubwo muzabimenyeshe ababyeyi banyu, ababarera, cyangwa inzego z’umutekano kugira ngo niba ari ushaka kujya kubacuruza afatwe."
Yababwiye kandi ati,"Nta cyiza abantu nk’abo baba bashakira abantu. Baraza bakakwizeza akazi, bakakujya gukora uburaya n’indi mirimo igayitse kandi ivunanye; mbese uba uri umucakara, ndetse bamwe mu bo bajyana barababaga bakabakuramo bimwe mu bice by’umubiri nk’impyiko bakabigurisha."
Mu minsi ishize ibiganiro nk’ibi byahawe ababyeyi b’uru rubyiruko bari bonyine. Aba babyeyi basabye ko ubutaha baganirizwa bari hamwe n’abana babo; akaba ari muri urwo rwego kuri iyi nshuro baganirijwe bari hamwe.
Umuyobozi w’Idini ya Isilamu ku rwego rw'akarere ka Musanze, Sheikh Bavuganayo Nuh
Quraish wavuze mu izina ry’ababyeyi, yashimye Polisi ku biganiro idahwema kubagezaho ndetse ko bibafitiye akamaro gakomeye mu mibereho yabo ya buri munsi; hanyuma ayisezeranya ko bazakurikiza inama yabagiriye; kandi ko bazajya baganiriza abana babo ku ngaruka z’ingengabitekerezo y’ubutagondwa n’ubuhezanguni; ndetse ko bazajya babakangurira kuyirinda.
Yagize ati,"Ibiganiro nk’ibi ni ingirakamaro. Inama mwatugiriye mu minsi ishize zatumye twegera abana bacu tubereka ububi bw’iterabwoba, tunababwira ko nta cyiza cy’ubutagonda; kandi izo nyigisho zatanze umusaruro mwiza. Ibi biganiro byatumye kandi dusobanukirwa ingaruka zo kwishora mu biyobyabwenge. Tuzabyirinda; kandi tubirinde abana bacu; ndetse tunakangurire abaturanyi n’abavandimwe bacu kwirinda kubyishoramo."
Kinyarwanda
English











