Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Musanze : Abatwara za moto n’amagare barakangurirwa kubahiriza amategeko y’umuhanda

Umuyobozi w’akarere ka Musanze Winifrida Mpembyemungu yasabye abatwara za moto n’amagare  bagera ku 2,000 kujya batwara neza bubahiriza amategeko y’umuhanda kandi bakagenda neza mu muhanda kugirango babungabunge ubuzima bwobo n’ubwabo batwara n’ibintu byabo.

Ibi akaba yabivuze kuri uyu wa gatatu tariki ya 8 Ukwakira mu nama yabahuje kuri sitade Ubworoherane  mu murenge wa Muhoza ,akagari ka Mpenge.

Meya  Mpembyemungu akaba yavuze ko ubufatanye buri hagati y’abaturage na Polisi aribwo bwafashije mu gukumira ibyaha  mu karere.

Yagize ati, ‘‘Twese dushyize imbaraga zacu hamwe dushobora kurwanya impanuka. Ntabwo Polisi yonyine ariyo tugomba guharira kurwanya impanuka mu muhanda ahubwo buri wese afite uruhare mu kurwanya no gukumira uwo ariwe wese utubahiriza amategeko y’umuhanda.’’

Yasabye abitabiriye inama guha agaciro ubuzima bwabantu batwara ahubwo bagatungira agatoki Polisi abishora mubikorwa bibi kandi bagatangira amakuru ku gihe.

Superintendent   Vincent Habintwari,uyobora Polisi muri ako karere nawe akaba ari mubari bitabiriye iyo nama.

Superintendent Habintwari  yasabye abamotari n’abatwara amagare kujya bubahiriza amategeko y’umuhanda birinda umuvuduko mwinshi,kuvugira kuri telefoni batwaye kandi bakirinda gupakira ibintu birenze ubushobozi bw’ikinyabiziga batwaye.

Yagize ati, ‘‘Mwibuke ko impanuka idateguza,ariko nimwubahiriza amategeko  y’umuhanda muza rokora ubuzima bwanyu ndetse n’ubw’abagenzi mutwara.’’

Yabasabye kandi kwirinda kunywa ibiyobywabwenge birimo za Kanyanga , Blue Sky , chef Waragi n’urumogi.

Yabibukije ko bagomba kugira amakenga y’abantu batwara ndetse n’imizigo baba batwaye.

Michel Kwizera umwe mubitabiriye inama akaba yavuze ko kuriwe iyi nama ari ingira kamaro kuko yamwibukije uruhare rwe mu kurwanya no gukumira ibyaha birimo n’impanuka zibera mu muhanda.