Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Musanze: Abatwara abagenzi kuri moto n’amagare basabwe kuba abafatanyabikorwa mu gukumira impanuka

Abatwara abagenzi kuri moto n’amagare bakorera mu murenge wa Busogo, mu karere ka Musanze bakanguriwe kuba abafatanyabikorwa mu gukumira no kurwanya impanuka zo mu muhanda bita ku mutekano w’abagenzi batwaye ndetse n’uw’abandi bawugendamo.

Ubu butumwa babuhawe ku itariki 19 z’uku kwezi mu nama bagiranye n’ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego muri aka karere, Inspector of Police (IP) Viateur Ntiyamira afatanyije n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge, Twagirimana Edouard.

Iyo nama yabereye ku Biro by’uwo murenge biri mu kagari ka Gisesero.Yitabiriwe n’abagera kuri 300.

IP Ntiyamira yababwiye ati,"Igihe mukora imirimo yo gutwara abagenzi, mujye muzirikana ko hari abandi bakoresha inzira nyabagendwa; bityo mwubahirize amategeko abagenga. Nimubyubahiriza muzaba mutanze umusanzu ukomeye mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda kubera ko nta mpanuka zitewe no kwica amategeko zizabaho."

Yababwiye ko bamwe muri bo, cyangwa bagenzi babo bakora impanuka, ndetse n’abazitera babiterwa ahanini no  gutwara moto n’amagare ku muvuduko urenze uwemewe n’amategeko, gukoresha telefone igendanwa batwaye ibyo binyabiziga, gutwara abagenzi barenze umwe, no gukora iyo mirimo yo gutwara abagenzi basinze cyangwa bananiwe.

Yagize ati, "Kutubahiriza amategeko y’umuhanda ni ugushyira ubuzima  bw’abakoresha inzira nyabagendwa muri rusange mu kaga. Mukwiriye kubahiriza ibimenyetso n’ibyapa byo ku (mu) muhanda n’uburenganzira bw’abanyamaguru. Murasabwa kandi kwirinda uburangare kubera ko  na bwo bushobora kubatera gukora impanuka."

IP Ntiyamira yasabye by’umwihariko abatwara abagenzi kuri moto guhagarara igihe cyose bahagaritswe na Polisi, ndetse n’undi wese ubifitiye ububasha, kwambara ingofero yabugenewe (casque), kandi bagahagurutsa moto umugenzi amaze kuyambara neza.

Twagirimana yasabye abo batwara abagenzi kuri moto n’amagare kutishora mu biyobyabwenge babitunda cyangwa baheka ababivanye mu gace runaka babijyana mu kandi; ahubwo igihe babibabonanye bakabimenyesha Polisi y’u Rwanda n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

Yababwiye ati,"Murasabwa kuba umusemburo w’iterambere n’umutekano birambye mwitabira gahunda za Leta zitandukanye, mwirinda ibyaha; byaha ibifitanye isano n’imirimo mukora, ndetse n’ibindi muri rusange, kandi  mugira uruhare mu kubirwanya mutanga amakuru atuma bikumirwa."

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’abatwara abagenzi ku magare mu karere ka Musanze ryitwa Cooperative Velo Musanze (CVM), Ngayaberura Casmir yabwiye bagenzi be ati,"Tugomba guhora tuzirikana ko iyi mirimo idutunze, ikanadutungira imiryango tuyikora nta nkomyi iyo ari yo yose kubera ko igihugu gifite umutekano usesuye. Dukwiriye rero kugira uruhare mu kurwanya icyawuhungabanya dutanga amakuru atuma gitahurwa."

Yashimye inama bagiriwe na Polisi y’u Rwanda n’Ubuyobozi bw’umurenge wa Busogo  ; kandi asaba bagenzi be kuzikurikiza.