Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Musanze: Abatwara abagenzi ku magare basabwe kurushaho kubahiriza amategeko y’umuhanda no kugira uruhare mu gukumira ibyaha

Abahuriye mu makoperative y’abatwara abagenzi ku magare barenga 3000 bakorera mu karere ka Musanze, kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Gicurasi 2014 bagiranye inama n’inzego z’ubuyobozi ku bijyanye n’uburyo barushaho kugira uruhare mu gukumira ibyaha bitaraba, kubahiriza amategeko y’umuhanda, kurwanya no guca burundu ibiyobyabwenge ndetse na ruswa.

Iyi nama ikaba yarabereye mu murenge wa Muhoza kuri sitade Ubworoherane.

Umuyobozi wa koperative y’abatwara abantu n’imizigo mu karere ka Musanze Ngayaberura Casimir, yashimiye Polisi y’u Rwanda kubera ubufasha idahwema kubaha.

Yakomeje yibutsa bagenzi be ko bagomba kumenya ko urubyiruko arirwo rufite uruhare runini mu kwiyubakira igihugu, kuko arirwo rugize umubare munini w’abanyarwanda kandi arirwo rufite imbaraga.

Yasabye bagenzi be gufatanya na Polisi guhashya icyahungabanya umutekano, kuko nta mutekano n’amafaranga bakorera ntibayabona.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhoza Sebashotsi Jean Paul yashimiye aba batwara abagenzi ku magare, kuko kuva bibumbiye muri koperative, akajagari k’amagare kacitse burundu mu mugi wa Musanze.

Sebashotsi yasoje abasaba gukomeza kwitabira gahunda za leta zirimo umuganda, kwitabira ubwisungane mu kwivuza , kuboneza urubyaro, gushyira abana mu mashuri  n’izindi, ndetse anabizeza ko n’ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Musanze Inspector of Police (IP) Jean Bosco Minani  yasabye abatwara abagenzi ku magare bakorera mu karere ka Musanze kugumya kubahiriza amategeko y’umuhanda, abasaba kwirinda gutwara banyoye ibisindisha, bakirinda gutwara abantu n’imizigo kuko hari ababikora, anabashishikariza gushyira amatara ku magare yabo kugirango babashe gukora ingendo zabo na nijoro nta ngorane kuko gukoresha amagare atagira amatara nijoro bishobora guteza impanuka.

Akaba yakomeje abashimira kubera uruhare rwabo mu gukumira magendu n’ibiyobyabwenge, kubera gutangira amakuru ku gihe ku muntu wese bakekaho ibi byaha.

IP Minani yasoje ashimira abatwara abagenzi ku magare bo muri Musanze kubera uko bakorana bya hafi na Polisi y’u Rwanda, abasaba kurushaho gutangira amakuru ku gihe atari mu gihe bari mu kazi gusa, ahubwo bagatanga n’ay’aho batuye y’ikintu cyose babona cyahungabanya umutekano

Nyuma y’iyi nama, abatwara abagenzi ku magare mu karere ka Musanze, bashimiye  abayobozi babo, baba ab’inzego z’ibanze na Polisi uburyo bakomeza kubitaho babahuriza hamwe ,ndetse bakanabaha  impanuro zatuma batagwa mu byaha bitandukanye.