Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Musanze: Abatwara abagenzi ku magare bakanguriwe kubahiriza amategeko y’umuhanda

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Musanze yagiranye ibiganiro n’abakora umurimo wo gutwara abantu n’ibintu ku magare bazwi nk’abanyonzi bibumbiye muri Koperative (CVM) bakangurirwa kugenda neza mu muhanda hubahirizwa amategeko  hagamijwe kwirinda impanuka.

Ibi biganiro byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Mutarama,  mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze byatanzwe na Superntendent of Police (SP) Aphrodis Gashumba uyobora Polisi muri aka karere.

SP Gashumba yashimiye abatwara abantu ku magare ubushake bagaragaza mu kunoza umwuga wabo bakawushyira ku rwego rwiza kuko ubatunze n’imiryango yabo.

Yagize ati ’’ Ndashimira abanyonzi mwese mugize koperative CVM cyane cyane abayobozi banyu badutumiye ngo tuze kubaganiriza uko mwarushaho kugira uruhare mu gukumira impanuka ndetse no kunoza imikorere yanyu”.

SP Gashumba yakomeje abasaba kugira uruhare mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda hagamijwe kurwanya impanuka ziterwa no kutubahiriza amategeko .

Yagize ati:’’ Inzira nyabagendwa (umuhanda) ifite amategeko ayigenga; iyo buri wese uyikoresha asobanukiwe akanubahiriza amategeko nta mpanuka n’imwe ishobora kubaho. Nimudufashe turengere ubuzima bw’abantu bakomeje guhitanwa n’impanuka kubera uburangare no kutubahiriza amategeko.’’

Umuyobozi wa Polisi  mu karere ka Musanze yasabye kandi abanyonzi kwitandukanya n’ababakoresha mu gutwara ibintu bitemewe birimo magendu n’ibiyobyabwenge cyane cyane urumogi. Yaboneyeho kubasaba kugira ibikoresho ku magare yabo birimo, inzogera, amatara , utugarurarumuri ndetse bakirinda kudafata ku modoka ahantu hazamuka kuko bishobora kubatera impanuka.

Yagize ati:’’ Hari bagenzi banyu  bakunze gufatwa batwaye ibicuruzwa bitemewe ndetse birimo n’ibiyobyabwenge. Mukwiye kubarwanya kuko bahesha isura mbi umwuga wanyu. Nimuharanire  kubirwanya mutanga amakuru ku gihe mu nzego z’umutekano zibegereye.’’

Ngayaberura Casmir; umuyobozi wa koperative y’abatwara abantu ku magare mu karere ka Musanze (CVM) yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda kubera biganiro  byiza babagejejeho akomeza avuga ko izi mpanuro bahawe bazazishyira mu bikorwa.

Abanyamuryango 450 b’iyo koperative nibo bitabiriye ibi biganiro.