Abaturage bagera ku 1200 b’umurenge wa Gataraga mu karere ka Musanze , bakanguriwe kugira uruhare rugaragara mu gukumira no kurwanya ibyaha hagamijwe kubumbatira umutekano, kudasigara inyuma muri gahunda z’iterambere n’ibindi.
Ibi bikaba ari ibyagarutsweho mu nama yabahuje n’ubuyobozi bw’akarere bwari buyobowe na Meya w’akarere ka Musanze Jean Damascene Habyarimana ari kumwe n’umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage, IP Viateur Ntiyamira,n’abandi bayobozi , ku italiki ya 26 Kamena uyu mwaka.
Atanga ikaze, umunyamabanga nshingwa bikorwa w’uyu murenge Roger Ruberwa yabwiye abari bitabiriye iyi nama ko umutekano wifashe neza muri rusange, anakangurira buri wese kugira uruhare n’ubufatanye mu kuwubumbatira.
Mu ijambo yagejeje kuri iyi nama, umuyobozi w’akarere ka Musanze ari nawe mushyitsi mukuru, yasabye abaturage ba Gataraga kwirinda amakimbirane, abasaba ko igihe hari icyo batumvikanaho bakwirinda kwihanira ahubwo bagakemura ibibazo mu bwumvikane igihe byananiranye bakegera inzego bitoreye cyangwa iz’umutekano zibegereye zikabibafashamo.
Yakomeje agira ati:” Mu rwego rwo kwicungira umutekano, murasabwa gukaza amarondo , mukarwanya ibiyobyabwenge ndetse n’ubujura buciye icyuho, kuko muri uyu murenge hagaragara abajura bitwikira ijoro bagatobora amazu bakiba ibikoresho basanzemo cyangwa bakiba imyaka mu mirima.
Meya Habyarimana yashoje avuga ariko ko ubu bujura bushobora kwirindwa cyangwa bukagabanuka abantu bose babishyizemo imbaraga, ndetse n’ababukoze bagashobora gufatwa bagahanwa, dore ko abaturage baba babazi neza, kuko akenshi baba ari abaturanyi babo.
Muri iyo nama, IP Ntiyamira yakanguriye abaturage gutangira ku gihe amakuru y’abajura, abacuruza ndetse n’abakoresha ibiyobyabwenge n’ibindi bihungabanya umutekano, abasaba ko buri muntu agomba kurangiza inshingano ze kurwego rwe, akaba yanasabye abaturage kugaragaza uruhare rwabo mu kwicungira umutekano wabo, barushaho kwitabira amarondo.
Yakomeje asaba ko buri muturage mbere yo kuryama cyangwa kugira aho ajya ku manywa, akwiye kureba neza ko inzugi n’amadirishya bikinze, kandi bakibuka kwatsa amatara yo hanze ku bayafite nijoro ndetse bakirinda kuraza ibikoresho byabo bifite agaciro kure y’aho barara.
Yasoje abasaba kureka amarangamutima no guhishirana k’umuntu uwo ari we wese ushobora guhungabanya umutekano wabo bakamutungira agatoki inzego z’umutekano hakiri kare mu rwego rwo gukumira icyaha kitaraba, abasaba kwirinda ibiyobyabwenge ibyo aribyo byose kuko akenshi aribyo mvano y’umutekano mucye.
Nyuma y’inama, abaturage biyemeje gukomeza kugira uruhare mu kwicungira umutekano, batangira amakuru ku gihe ku kintu cyose cyahungabanya umutekano muri rusange, biyemeza kongera imbaraga mu marondo kuburyo buri mudugudu ugira abanyerondo batandatu (6), baniyemeza gukoresha neza ikaye y’umudugudu.
Kinyarwanda
English











