Trending Now

Musanze: Abaturage basabwe kugira uruhare mu kwicyemurira ibibazo bakumira ibyaha

Ibi babisabwe kuri uyu wa 16 Ukwakira   mu nteko y’abaturage b’umurenge wa Kinigi y’abahuje n’ubuyobozi bw’akarere ndetse n’inzego z’umutekano.

Ni inteko z’abaturage z’itabiriwe n’umuyobozi w’akarere ka Musanze Habyarimana Jean Dascene ari kumwe na Chief Inspector of Police (CIP) Jean Pierre Karegeya uyobora sitasiyo ya Polisi ya Kinigi.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze Habyarimana Jean Damascene, yasabye abaturage gukora cyane bakiteza imbere.

Yagize ati” Muharanire kwiteza imbere, kuko aricyo Igihugu kibasaba , ibikenewe byose birahari byaba umutekano ndetse n’ibikorwa remezo . Murusheho kongera ibyo mu kora mwibumbira mu makoperative kuko abashyize hamwe ntakibananira.’’

Meya Habyarimana yaboneyeho gusaba abaturage kugira uruhare mu kwicungira umutekano bakumira ibiwuhungabanya birimo amakimbirane mu miryango.

Yagize ati” Mukwiye guhora muzirikana ko umutekano ari wo shingiro ry’iterambere n’imibereho myiza. Ni ngombwa ko mugira uruhare mu kuwubungabunga mugira uruhare mu kunga imwe mu miryango ibyanye mu makimbirane ndetse mu kagira n’umuco wo gutanga amakuru kucyo mu bonye gishobora ku wuhungabanya.’’

Uyu muyobozi asoza asaba abaturage kwirinda ihohoterwa ndetse n’amakimbirane kuko ari intandaro y’ibyaha bihungabanya umutekano ahubwo bakajya biyambaza ubuyobozi ndetse n’urwego rw’Abunzi.

Chief Inspector of Police (CIP) Jean Pierre Karegeya uyobora Sitasiyo ya Polisi ya Kinigi yagaragaje ko ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano biri ku isonga ry’ibihungabanya umutekano  muri aka gace asaba abaturage ubufatanye mu ku birwanya.

Yagize ati” Akarere kacu ni kamwe mu turere tugaragaramo ibiyobyabwenge cyane byiganjemo urumogi n’inzoga zitemewe zo mu bwoko bwa zebra waragi turabasaba kurushaho gufatanya n’inzego z’umutekano mu kubirwanya mu tanga amakuru y’aho bigaragaye kuko bikomeje kwangiza ubuzima bw’urubyiruko kandi arui rwo Rwanda rwejo.’’

Abaturage basaga 2000 batuye mu murenge wa Kinigi bashimiye ubuyobozi bw’akarere n’inzego z’umutekano kuba bafata umwanya bakaza kubahugura uko barushaho kugira uruhare mu kwicungira umutekano binyuze mu Nteko z’abaturage uko barushaho kwiteza imbere banasigasira umutekano kuko ariwo shingiro ry’iterambere n’imibereho myiza.