Inama y’umutekano yaguye y’ Umurenge wa Gataraga mu karere ka Musanze yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Ukwakira, ihuje abaturage, inzego z’ubuyobozi kuva ku rwego rw'umudugudu kugeza ku Karere ndetse n’inzego z’umutekano yasabye abaturage kurushaho kugira uruhare mu kwicungira umutekano binyuze mu marondo.
Ni inama yitabiriwe n’abaturage bagera ku bihumbi bitatu aho yayobowe n’umuyobozi w’Akarere ka Musanze Habyarimana Jean Damascene ari kumwe na Superintendent of Police (SP) Patrick Butera uyobora Polisi muri aka Karere.
Umuyobozi w’ Akarere, Habyarimana Jean Damascene yabwiye aba baturage ko iyi nama y’umutekano ari gahunda y’akarere yo kurushaho kwegera abaturage, hagamijwe kubasobanurira gahunda za leta ndetse no gukemura ibibazo bafite.
Yagize ati” Umutekano wibanze uhera mu muryango ukabona kugera no ku bandi, ubuyobozi bufite inshingano zo kwegera abaturage bugakemura ibibazo bibugarije ndetse bukanabasobanurira gahunda za Leta zigamije iterambere zirimo VUP, ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Sante) kuboneza urubyaro ndetse na gahunda y’imbonezamikurire y’abana”.
Superintendent of Police (SP) Patrick Butera uyobora Polisi muri aka Karere yabwiye aba baturage ko ibiyobyabwenge n’ubujura biri ku isonga mu biteza umutekano muke muri uyu murenge.
Yagize ati” Uyu murenge ni umwe twakwita ko ari icyambu kinyuzwamo ibiyobyabwenge, bituruka mu murenge wa Gahunga mu karere ka Burera, bikanyura mu wa Kinigi bigakomeza mu wa Shingiro, hanyuma bikaza muri uyu murenge wa Gataraga byambuka bijya mu karere ka Nyabihu”.
Yongeraho ati” Murumva ko rero hatabayeho gushyira hamwe kw’inzego z’umutekano n’abaturage ngo aba barembetsi bahashywe, twazisanga Gataraga ariyo ndiri y’ibiyobyabwenge”.
SP Butera asoza asaba abayobozi kujya bakurikirana uko amarondo akorwa,kuko usanga ibyaha bihungabanya umutekano birimo ubujura n’abatunda bakanakwirakwiza ibiyobyabwenge babikora bitwikiriye ijoro.
Umurenge wa Gataraga ni umwe mu mirenge 15 igize akarere ka Musanze mu Ntara y’ Amajyaruguru ukaba utuwe n’abaturage bagera ku bihumbi bitatu.
English









