Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Musanze: Abapolisi30 bo murwego rw’aba ofisiye bakuru basoje amahugurwa ku miyoborere

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 10 Ukuboza nibwo abapolisi 25 baturuka muri Polisi y’u Rwanda na 5 baturuka muri  Soudan y’amajyepfo basoje amahugurwa bari bamazemo  amezi 3 n’igice mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) riri mu karere ka Musanze.

Aya mahugurwa bashoje akaba yari agamije kubongerera ubumenyi mu rwego rwo gukora neza akazi kabo no kunoza mikorere n’imiyoborere.

Mu masomo bize bakaba barize gukemura amakimbirane,kurwanya iterabwoba,uko barinda ahakorewe icyaha,kubungabunga mahoro mu butuwa bw’amahoro, kubika ibimenyetso by’ahabereye icyaha,gukoresha mudasobwa,,imiyoborere,ndetse n’ibijyanye n’itangazamakuru.

Asoza aya mahugurwa umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda Inspector General of Police (IGP), Emmanuel K Gasana,yasabye abasoje amahugurwa gukoresha neza ubumenyi bavomye mu mahugurwa babukoresha neza mukazi kabo kaburi munsi.

Yagize ati“ Ayani amahirwe kurimwe murangije aya mahugurwa ,mugomba kuya koresha neza murushaho kongera no kunoza imikorere mu kazi kanyu mwari musanzwe mo ndetse namwe ubwanyu mukagira impinduka nk’abayobozi.”

Major Steven Malish Lasu uturuka mu gihugu cya  Soudan y’amajyepfo witabiriye amahugurwa yavuze ko ubumenyi akuye mu masomo bize buzamufasha mu kunoza imikorere no kugira impinduka mu gihugu cye.

Chief Superintendent of Police (CSP) John Sesonga, wavuze ahagarariye abahuguwe yavuze ko ubumenye babonye bagiye kubukoresha mu kurangiza inshingano zabo mu kazi maze bagakora akazi kinyamwuga.

Aya mahugurwa akaba yaratangijwe mu mwaka wa 2012 atangirana n’abanyeshuri 26 ba  Ofisiye baturuka mubihugu 6 by’Afurika aribyo Rwanda, Uganda, Tanzania, Swaziland, Burundi na Kenya.