Kurangwa n’imyitwarire myiza, kugira umwete mu kazi, kwirinda ibiyobyabwenge na ruswa, guhesha isura nziza Polisi y’u Rwanda, ibyo ni bimwe mu byasabwe abapolisi bayobora abandi bo mu turere dutandukanye tugize Intara y’Amajyaruguru hiyongereyeho abo mu turere twa Rubavu na Nyabihu two mu Ntara y’i Burengerazuba.
Babisabwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, mu nama y’umunsi umwe yamuhuje nabo mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) riri mu karere ka Musanze, Intara y’amajyaruguru kuri uyu wa kabiri tariki ya 1 Ukwakira 2013.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yasabye abapolisi guca ukubiri n’ingeso mbi nka ruswa, ubusinzi, kwiyandarika n’ibindi nkabyo kuko imyitwarire nk’iyo idahesha isura nziza Polisi ndetse n’umunyarwanda w’inyangamugayo muri rusange.
Iyo nama ikaba yari igamije gusuzuma no kurebera hamwe ibikorwa bya Polisi mu turere bakoreramo, kugira ngo hanozwe kurushaho serivisi zitangwa bityo Polisi ikomeze kuzuza inshingano zayo.
IGP Gasana yasabye kandi abayitabiriye gushishikariza abapolisi bayobora gukunda akazi kabo, ariko cyane cyane bakarangwa n’indangagaciro nyarwanda, kwakira neza ababagana no kubakemurira ibibazo bityo Polisi y’u Rwanda igahora ku isonga ari nako ishyira mu bikorwa ibyo ishinzwe.
Intara y’Amajyaruguru niyo yari ikurikiyeho gusurwa n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda nyuma y’aho atangiriye uruzinduko rwe mu Ntara y’iBurasirazuba kuwa mbere tariki ya 30 Nzeri.
Bikaba biteganyijwe ko kuwa gatatu tariki ya 2 Ukwakira hasurwa abapolisi bo mu Ntara y’Amajyepfo n’abo mu turere twa Ngororero, Rutsiro na Karongi. Uru rugendo rukaba ruri mu rwego rwo kurushaho guteza imbere no kunoza serivisi Polisi y’u Rwanda itanga mu gihugu hose.