Abapolisi 22 baturutse mu bihugu bigize akarere k'Afurika y'Iburasirazuba no mu ihembe ry'Afurika, byibumbiye mu muryango w'abakuru ba za Polisi z'ibi bihugu (EAPCCO), kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Kamena 2015, batangiye umwitozo w'iminsi ine, ugamije kuzabafasha kurushaho kunguka ubumenyi bwo kurwanya no gukumira ibyaha ndengamipaka.
Ni ku nshuro ya kabiri umwitozo nk’uyu ubereye mu Rwanda,kuko uheruka wabaye mu mwaka wa 2012.
Ibihugu bihagarariwe muri uyu mwitozo ni: u Burundi, Djibouti, Ethiopia, Kenya, u Rwanda, Somalia, Sudani, Tanzaniya, Uganda, Sudani y'Amajyepfo n’Ibirwa bya Komore.
Atangiza ku mugaragaro uyu mwitozo, Minisitiri w'umutekano mu gihugu, Sheikh Musa Fazil Harelimana, yasobanuye ko uyu mwitozo ari ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y'inama ya EAPCCO, yasabaga ko Polisi z'ibihugu zikorana, zihugurana ndetse zigahanahana amakuru agamije kurwanya ibyaha ndengamipaka.
Minisitiri Harelimana yakomeje kandi avuga ntakabuza abitabiriye uyu mwitozo bazawungukiramo ubumenyi buhagije buzanafasha mu kubungabunga umutekano w'ibi bihugu.
Rwego Francis, uhagarariye Polisi mpuzamahanga mu karere k'Afurika y'iburasirazuba, yashimiye u Rwanda kuba rwaremeye ko habera uyu mwitozo, avuga ko u Rwanda ari igihugu ntangarugero kigira uruhare n'umuhate wo gushakira akarere umutekano.
Yakomeje agira ati, "Igihugu cya Kenya kuko aricyo gifite ubuyobozi bwa EAPCCO, nicyo cyagombaga kwakira aya mahugurwa, ariko ntibyagishobokeye bitewe n'ibibazo bitandukanye cyahuye nabyo.Turashima u Rwanda kuko rwitanze ubu rukaba rwawakiriye, mu by'ukuri iki ni ikintu cy'indashyikirwa u Rwanda rwakoze''.
Nk’uko uyoboye uyu mwitozo, Commissioner of Police (CP), Emmanuel Butera yabitangaje, ngo ugamije gufasha abawitabiriye kunguka ubumenyi ku mikoreshereze y'uburyo busanzwe bukoreshwa na Polisi mpuzamahanga (1-247). Ubu buryo bukaba bwifashishwa mu guhanahana amakuru y’abanyabyaha bahungira mu bindi bihugu.
Yakomeje avuga kandi ko abateraniye muri aya mahugurwa bazarushaho gusobanukirwa imiterere ndetse n'uburyo ibyaha ndenga mipaka bikorwamo bityo ubumenyi bazayungukiramo bukazanabafasha kurushaho guhangana n'ibi byaha.
CP Butera yagize ati, "Ningombwa ko Polisi zihuriye mu muryango wa EAPCCO zihuza uburyo bw'imikoranire nko guhugurana, guhanahana amakuru kugihe, ibi ningombwa ko bikomeza kuba kugira ngo ibyaha ndengamipaka nk'icuruzwa ry'abantu n'ibiyobyabwenge bibashe guhashywa".
CP Butera yakomeje asobanura ko uyu mwitozo uzafasha abawurimo by'umwihariko kunguka ubumenyi bwo kurwanya no gukumira iterabwoba mu bihugu by'aka karere.
CP Butera yakomeje kandi asaba abakuru ba za Polisi mu muryango wa EAPCCO, ko bakwagura iki gikorwa cyizaku buryo n'ibindi bihugu by' Afurika byacyitabira, kugira ngo habeho uburyo bukomeye ku mugabane w'Afurika bwo kurwanya ibyaha ndengamipaka.
Umwe mu bitabiriye uyu mwitozo, Senior Superintendent Makhanu Violet ukomoka mu gihugu cya Kenya, yavuze ko aya mahugurwa ari ingenzi. Yakomeje avuga ko we na bagenzi be bazawungukiramo byinshi bizafasha gukomeza kubungabunga umutekano muri aka karere.
Mu bandi bitabiriye umuhango wo gutangiza uyu mwitozo harimo abari bahagarariye abayobozi ba Polisi z’ibihugu bya Kenya na Uganda, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’umutekano mu gihugu Valens Munyabagisha, abayobozi b’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ubutegetsi n’abakozi (D/IGP-AP) Juvénal Marizamunda na ba Ofisiye bakuru muri Polisi y’u Rwanda.
Kinyarwanda
English











