Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Musanze: Abapolisi bo mu karere bashoje umwitozo wo kurwanya ibyaha ndengamipaka

Abapolisi 30 baturutse mu bihugu bigize akarere k’Afurika y'IBurasirazuba n’abo mu ihembe rya Afurika, byibumbiye mu muryango w'abakuru ba za Polisi z'ibi bihugu (EAPCCO), kuri uyu wa kane tariki ya 18 Kamena 2015, basoje umwitozo bari bamazemo iminsi ine, wari   ugamije kubongerera ubumenyi mu kurwanya no gukumira ibyaha byambukiranya imipaka.

Ibihugu byawitabiriye ni: u Burundi, Djibouti, Ethiopia, Kenya, u Rwanda, Somalia, Sudani, Tanzaniya, Uganda, Sudani y'Amajyepfo, n’Ibirwa bya  Komore.

Awusoza ku mugaragaro, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe Ubutegetsi n’Abakozi, DIGP Juvénal Marizamunda, yavuze ko nta gihugu gishobora kurwanya cyonyine ibyaha byambukiranya imipaka birimo iteranbwoba, icuruzwa ry’abantu, ibiyobyabwenge, n’ubujura burimo ubw’imodoka, bityo ahamagarira ibihugu bigize iri huriro ndetse n’ibindi muri rusange gufatanya mu kubirwanya no gufata abakoze cyangwa abategura kubikora.

Mu byo abarangije uyu mwitozo bigishijwe harimo ikoreshwa ry’uburyo bw’ikoranabuhanga bwitwa 1-247 bwifashishwa na Polisi Mpuzamahanga mu kubika no guhanahana amakuru ku byaha ndengamipaka, ubu buryo bukaba bwarashyizwe ku mipaka yose y’igihugu.

DIGP Marizamunda yagize ati,"Uko inzego zibishinzwe zishyiraho ingamba zo kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka ni ko n’ababikora cyangwa abategura kubikora biga uburyo bushya bwo kubikora."

Yongeyeho ati,"Ubu bifashisha ikoranabuhanga mu kubitegura no kubikora ,akaba ari yo mpamvu ubufatanye hagati y’ibihugu byo muri aka karere bukenewe binyuze mu guhanahana amakuru kugirango abanyabyaha barwanywe kandi hafatwe ababikoze ndetse n’abategura kubikora."

Julius Maritime, ukorera ku cyicaro cya Polisi Mpuzamahanga yo muri aka karere i Nairobi, mu gihugu cya Kenya, wakurikiranye kandi akanasuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’ibyari byateganyijwe kwigishwa muri uyu mwitozo, yashimye Polisi y’u Rwanda kuba yarateguye aya mahugurwa ndetse n’uruhare rwayo rukomeye mu ishyirwaho ry’ingamba zo kurwanya ibyaha ndengamipaka muri aka karere.

Yagize ati,"Turashima u Rwanda kuba rwarateguye kandi rugashyira ubushobozi butari buke muri aya mahugurwa, ibi byerekana ubushake bwarwo mu gutuma intego za EAPCCO zijyanye no kubumbatira umutekano mu bihugu bigize uyu muryango zigerwaho".

Yakomeje agira ati,"Umwitozo wakozwe nk’uko wari wateguwe, kandi abawitabiriye barasabwa kuzasangiza ubumenyi bungutse bagenzi babo mu bihugu baturutsemo kugirango bafatanye kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka."

Yakomeje agira ati,"Nta gishimishije nko kubona inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko zambaye impuzankano z’amabara atandukanye zikora zifite intego imwe. Icyashimishije muri uyu mwitozo n’uko buri wese wawitabiriye yatanze umusanzu we, atanga inama z’uburyo ibyaha ndengamipaka byarushaho kurwanywa."

Yavuze ko kubyunguranaho inama no gusangira ubunararibonye nabyo ari ikintu cy’ingenzi,bikaba bizatuma barushaho kuzuza inshingano zabo neza.

Ni ku nshuro ya kabiri umwitozo nk’uyu ubereye mu Rwanda, kuko uheruka wabaye  mu mwaka w’ 2012.