Kuwa gatandatu tariki ya 27 Nzeri, abapolisi bo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba basanzwe bari mu masomo mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) riherereye mu karere ka Musanze, bifatanyije na bamwe mu bayobozi b’akarere ka Musanze, abafite amahoteri muri aka karere, ndetse n’abaturage b’umurenge wa Shingiro muri ako karere mu muganda ngaruka kwezi.
Umushyitsi mukuru muri uyu muganda akaba yari intumwa ya Rubanda Murekatete Therese.
Abitabiriye uyu muganda, bakaba barubakiye inzu umusaza witwa Kiroro Emmanuel w’imyaka 94, ndetse agezwaho n’inkunga y’umufariso n’ibiribwa, byose bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda (85,000Frw).
Mu bindi bikorwa byakozwe kuri uwo munsi, harimo no kubaka ishuri ryisumbuye rya Shingiro, aha aba bapolisi bakaba barakoze igikorwa cyo gutunda amabuye azakoreshwa ku nyubako y’iryo shuri.
Nyuma y’umuganda, Umuyobozi w’ishuri rikuru rya Polisi (NPC) Commissioner of Police (CP) Cyprien Gatete, yasabye abaturage b’uwo murenge gukomeza kurangwa n’umuco wo kwitabira ibikorwa by’iterambere bakiyubakira igihugu cyabo.
Yanabakanguriye kandi kugira uruhare mu kurwanya no gukumira ibyaha, birinda umuntu uwariwe wese wabashora mu bikorwa by’umutekano mucye.
CP Gatete yasobanuye ko igikorwa cy’umuganda gifasha abapolisi bari mu masomo cyane cyane abaturuka mu bindi bihugu, kuko barushaho gusobanukirwa ukuntu icyo gikorwa gihuza abanyarwanda ndetse nyuma yacyo bakaba banabona umwanya wo kuganira ku bindi bibazo bijyanye n’umutekano n’ubuzima bwabo busanzwe, kandi bakanabishakira umuti hamwe.
Mu ijambo rye, Umushyitsi mukuru Murekatete yashimiye ubufatanye buri hagati ya Polisi n’abaturage, cyane cyane mu bikorwa by’umutekano n’iterambere.
Yashimiye kandi abari bitabiriye uyu umuganda ubwitabire ndetse n’umurava bagaragaje, yanasobanuye ko igikorwa cy’umuganda ari igikorwa cy’iterambere ndetse kandi ko kiba kigamije kwishakamo ibisubizo.
Aba Polisi bakurikirana amasomo mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda mu karere ka Musanze, bakomoka mu bihugu 8 by’Afurika aribyo: Uganda, Kenya, Burundi, Tanzaniya, Etiyopiya, Gambiya, Namibiya n’u Rwanda.
Kinyarwanda
English











