Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Musanze: Abapolisi bo ku rwego rwa ofisiye 37 bahawe amahugurwa ku kunoza neza inshingano zabo

Mu ishuri rya Polisi y’u Rwanda riri mu karere ka Musanze (NPC) habereye igikorwa cyo gusoza amahugurwa y’abapolisi, akaba yari agamije kubongerera ubumenyi mu kunoza neza no gushyira mu bikorwa inshingano zabo.

Ayo mahugurwa akaba yari ahuje abapolisi bo ku rwego rwa ofisiye 37, bakaba bari basanzwe bafite inshingano zo kuyobora abandi bapolisi hirya no hino mu gihugu aho bakorera.

Asoza ayo mahugurwa ku mugaragaro, umuyobozi w’ishuri rya Polisi y’u Rwanda (NPC) CP Félix Namuhoranye, yashimiye abo bapolisi uko bitwaye neza ndetse bagakurikira amasomo  mu gihe bari muri ayo mahugurwa.

Yakomeje abasaba kuzashyira mu bikorwa ubumenyi bungutse no kuzagaragaza impinduka mu kazi,  bakora neza ndetse banatanga umusaruro mu byo bazaba bakora. CP Félix Namuhoranye akaba yarakomeje abasaba kuzakorana neza n’abandi bapolisi mu kazi, bagasenyera umugozi umwe.

Uwavuze mu izina rya bagenzi be SP Gerald Habiyambere, yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda kuba bwarabahaye ayo mahugurwa, akomeza yizeza ko bazashyira mu bikorwa ibyo bungukiyemo.

Abo bapolisi bahawe ubumenyi mu bijyanye n’amategeko, ubutumwa bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi ndetse no kumenya inshingano zabo n’uko bazishyira mu bikorwa.

Ayo mahugurwa ni ay’icyiciro cya karindwi ,akaba yaratangiye tariki ya 5 Mutarama 2015 asozwa tariki ya 8 Gicurasi 2015.