Ku itariki ya 21 Werurwe, abapolisi bakorera mu karere ka Musanze bakoze umuganda wo gutera ibiti mu murenge wa Muhoza, akagari ka Kigombe mu mudugudu wa Nduruma byo mu bwoko bwa Greveria bigera kuri 500.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Musanze Superintendent of Police (SP) Aphrodice Gashumba, yavuze ko iki gikorwa bagiteguye muri gahunda yabo basanganwe yo gufata neza no kurengera ibidukikije. Yagize ati:” iyi ni gahunda dusanzwe dufite yo kurengera ibidukikije, kubirinda no kubifata neza ; aho tunafatanya n’izindi nzego zirimo iz’ibanze muri aka karere, abatwara ibinyabiziga n’izindi nzego. Duhurira kandi mu bikorwa by’isuku n’isukura, no gutera ibiti mu mirima y’abaturage, guca imirwanyasuri n’amaterasi n’ibindi”.
SP Gashumba yakomeje avuga ko muri aka karere bahafite ishyamba riri ku buso bwa hegitari enye riteyemo ibiti bitandukanye. Yavuze ko bazakomeza kurifata neza ndetse bakitabira ibikorwa byose byo kurengera ibidukikije ku bufatanye n’abaturage n’izindi nzego, no kwitabira n’izindi gahunda zigamije imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage.
Muri gahunda zo kongera ubuso buteweho amashyamba hagamijwe kongerwa amashyamba ku misozi iri mu gihugu, Polisi y’u Rwanda iratangaza ko ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo, ifite gahunda yo gutera amashyamba mashya no gusimbuza ashaje ndetse no gutera ibiti bivangwa n’imyaka ku buso bungana na hegitari 50.763 kugirango icyerekezo bihaye kizagerweho mu mwaka wa 2018-2019.
Ibi bikaba biri muri gahunda yo gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye Polisi y’u Rwanda yasinyanye na Minisiteri y’ubutaka n’amashyamba mu kwezi k’Ugushyingo umwaka ushize, agamije kwita no kubungabunga ibidukikije n’amashyamba.
Muri rusange Polisi y’u Rwanda irateganya kuzatera amashyamba mashya no gusimbuza ashaje kuri hegitari 4.960, naho ibiti bivangwa n’imyaka bakazabitera kuri hegitari 45.803.
Mu mwaka wa 2015, Polisi y’u Rwanda yasinyanye amasezerano n’uturere twose tw’u Rwanda uko ari 30, ayo masezerano akaba agamije ubufatanye mu kubungabunga ibidukikije harimo no gutera amashyamba mashya no gufata neza asanzwe.
Kinyarwanda
English











