Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Musanze: Abapolisi bashoje amahugurwa ku kurwanya ruswa

 Abapolisi bagera kuri 40 batangiye amahugurwa y’iminsi 3 yo  gukumira no kurwanya ruswa no kunyereza ibya rubanda nk’uko Polisi y’u Rwanda ihora ishyize imbere gahunda yo kongerera ubumenyi abapolisi ngo ruswa icike burundu.

 Aya mahugurwa yateguwe na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’ikigo cyitwa Legal Aid Forum(LAF), akaba yaratangiye ku italiki 28 Ukuboza 2015 mu Ishuri Rikuru rya Polisi NPC riri mu karere ka Musanze, akaba yari agamije kongera kwibukiranya no gushimangira uburenganzira bw’ukekwa mu gihe cy’iperereza.

 Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi mukuru w’Ishuri Rikuru rya Polisi NPC, Commissioner of Police (CP) Felix Namuhoranye, aya mahugurwa yari agenewe abagenzacyaha mu turere, abagenzacyaha bashinzwe ibyaha byo mu bukungu bakorera mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe gukumira, kurwanya ruswa no kunyereza ibya rubanda.

 CP Namuhoranye yagize ati:” Kugirango  Polisi y’u Rwanda itange  serivisi nziza ku baturarwanda, igomba gukorana n’abafatanyabikorwa nka LAF mu guteza imbere ubumenyi butandukanye mu kazi kabo, hari hagamijwe rero kubahugura ku burenganzira bwa muntu tugira umuco wo kubwubahiriza mu gihe cy’iperereza, mu gufata no gufunga abakekwa kandi bigakorwa kinyamwuga.”

 Yavuze ko bahuguwe ku kubaza abakekwa no gufata neza inyandikomvugo zabo ndetse no guhanahana amakuru n’izindi nzego kuri ruswa no kunyereza ibya rubanda.

 Yagize kandi ati:”Abahuguwe  banaganiriye ku mbogamizi bahura nazo muri aka kazi, uburyo ibi byaha bigenzwa, gukoresha ibimenyetso mu kugenzura ikoreshwa ry’imari n’ibindi”….

 Abahuguye bavuye muri Polisi y’u Rwanda, mu biro by’Umugenzuzi w’Imari ya Leta, Ikigo cy’igihugu gishinzwe amasoko, mu bushinjacyaha bukuru  na LAF.

 Ibyo guhugura abapolisi ku burenganzira bwa muntu, Polisi y’u Rwanda na LAF babitangiye umwaka ushize, aho muri Mata uyu mwaka kandi hahuguwe abashinzwe uburenganzira bwa muntu na za kasho za Polisi, bakurikiwe n’abagenzacyaha mu gihugu hose.   

 Kurandura ruswa ni imwe mu ntego icumi Polisi y’u Rwanda ishyize imbere nk’uko yabigaragaje aho imaze gusezerera abapolisi 193 bafatiwe mu cyaha cya ruswa mu myaka 3 ishize ndetse  n’abantu 341 yataye muri yombi bagerageza guha ruswa abapolisi mu gihe nk’icyo.

 Kugira ngo igere ku ntego zayo zo kurwanya ruswa, Polisi y’u Rwanda yashyizeho kandi iha ingufu umutwe ushinzwe kuyirwanya, ishyiraho ikoranabuhanga ririnda abapolisi kugira aho bahurira n’amafaranga, ishyiraho imirongo yo guhamagara itishyurwa ariyo 997 na 3511, kandi igirana ubufatanye n’ibindi bigo bishinzwe kuyirwanya nk’Urwego rw’Umuvunyi Mukuru, Transparency Rwanda n’izindi,..