Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Musanze: Abapolisi bakuru bo mu bihugu 12 batangiye amasomo ku bijyanye no gukemura amakimbirane

Kuri uyu wa mbere tariki ya 7 Ukwakira  2013, mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) riri mu karere ka  Musanze, habereye umuhango wo  gutangiza icyiciro cya kabiri cy’amasomo yo ku rwego rwo hejuru y’ubuyobozi mu bya gipolisi, aho abapolisi 26 bo ku rwego rwa ba  ofisiye bakuru  baturutse mu bihugu 6 byo muri Afurika harimo n’u Rwanda,kikaba kizamara umwaka , n’andi mahugurwa y’abapolisi 36 b’abanyarwanda bo baziga ubumenyi butandukanye mu kazi ka gipolisi mu gihe cy’amezi ane .

Wari umuhango witabiriwe n’abayobozi benshi  barimo  Minisitiri w’umutekano mu gihugu, Sheik Mussa Fazil Harerimana, ari nawe wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango.

Mu ijambo yagajeje ku bari aho, Minisitiri Mussa Fazil yavuze ko  Polisi y’u Rwanda  igaragaza bikorwa bifatika kandi avuga ko ubu ishyize imbere  kubaka ubushobozi, haba ku bapolisi haba no mu bikoresho by’akazi kayo ka buri munsi karimo  guhangana n’abanyabyaha ubu bagenda bunguka amayeri menshi kandi buri munsi , bityo abapolisi, nk’abashinzwe kubarwanya , bakaba  bagomba kubona amahugurwa yo ku rwego nk’uru ngo babashe guhagarika ibikorwa byabo.

Minisitiri Mussa Fazil yagize ati:” u Rwanda rwahiswemo nk’igihugu cy’ikitegererezo mu karere mu gutanga amasomo yo kubungabunga amahoro, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’ibyo gucunga ibikoresho bya gipolisi(police logistics studies), icyo cyizere rero ntidukwiye kugipfushaubusa ahubwo dukwiye guharanira kukigumana.”

Umuyobozi w’ishuri ,CP JMV Nshimiyimana mu ijambo rye,yavuze ko aya mahugurwa ari ngombwa ku bapolisi babikora nk’umwuga kugirango bahangane n’ibyaha bikomeye ubu byiganje ku isi birimo icuruzwa ry’abantu n’iry’ibiyobyabwenge, ibyaha bikorerwa mu ikoranabuhanga n’ibindi bitandukanye.

Iki cyiciro cya kabiri cy’aya mahugurwa cyatangijwe n’abapolisi bavuye mu bihugu 6 aribyo u Rwanda, u Burundi, Uganda , Tanzaniya, Sudani y’Amajyepfo, Swazilandi, ndetse mu minsi iri imbere hakaba hategerejwe abazaturuka muri Etiyopiya, Somaliya na Zambiya.