Kuri iki cyumweru tariki ya 25 Kanama 2013, mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) riri mu karere ka Musanze habereye umuhango ukomeye mu mateka ya Polisi y’u Rwanda, aho abapolisi bo ku rwego rwa ba ofisiye bakuru baturutse mu bihugu 12 byo muri Afurika harimo n’u Rwanda bashoje amasomo yo ku rwego rwo hejuru y’ubuyobozi mu bya gipolisi.
Wari umuhango witabiriwe na bamwe mu bayobozi bakuru barimo Minisitiri w’uburezi Dr Vincent Biruta, Minisitiri w’Ingabo, Jenerali James Kabarebe na Minisitiri w’umutekano mu gihugu, Sheik Mussa Fazil Harerimana, ari nawe wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango.
Mu ijambo yagajeje ku bari aho, Minisitiri Mussa Fazil yashimiye Polisi y’u Rwanda ku bikorwa bifatika igaragaza kandi avuga ko ubu ishyize imbere kubaka ubushobozi, haba ku bapolisi haba no mu bikoresho by’akazi kayo ka buri munsi kandi igomba kubikora mu gihugu no mu karere, uru akaba ari urugero rugaragaza ubwo bushake.
Yarangije agira inama abarangije amasomo yabo ko bagomba kuzaba intumwa nziza z’ishuri barangijemo babigaragariza mu kurangiza neza inshingano bazahabwa .
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K Gasana,mu ijambo rye, yavuze ko ishyirwaho ry’iri shuri ari umusaruro w’intumbero u Rwanda rufite yo kwigira tutibagiwe no gufatanya n’abandi bo mu karere .
Uyu muhango kandi waranzwe no guha abandi 36 impamyabushobozi z’icyiciro cya kabiri mu bijyanye n’igipolisi cy’umwuga, amategeko ndetse n’ikoranabuhanga atangwa ku bufatanye n’Ishuri rikuru nderabarezi (KIE), Ishuri rikuru ry’ikoranabuhanga (KIST) ndetse na Kaminuza nkuru y’u Rwanda (NUR) ndetse no gutaha ku kugaragaro hoteli ifatanye n’iryo shuri ikaba ari iyo kuzafasha mu bikorwa by’ishuri, haba gucumbikira abaza kuryigishamo, abarigana mu buryo butandukanye ndetse n’abandi bashyitsi.
Twakwibutsa ko abitabiriye ayo masomo ari abapolisi baturutse mu bihugu bitandukanye aribyo; Burundi, Uganda, Tanzania, Djibouti, Zambia, Kenya, Somalia, Ghana, South Sudan, Sudan, Ethiopia ndetse n’u Rwanda rwatangiwemo ayo masomo. Ayo masomo amaze hafi umwaka wose, mu barangije kandi harimo abapolisi batatu b’igitsinagore naho 16 bakaba ari abo mu Rwanda.
Amasomo yahawe abo bapolisi, yatanzwe na Polisi y’u Rwanda ibifashijwemo na Kaminuza nkuru y’u Rwanda ndetse n’ishuri rikuru ryo mu Bwongereza ryitwa Bramshill.