Siporo, uretse kuba ituma Abapolisi b’u Rwanda bagira amagara mazima, bityo bagakora akazi kabo neza, ni bumwe mu buryo Polisi y’u Rwanda isabanamo n’abaturage, bityo, binyuze muri uwo mushyikirano,ikabagezaho ubutumwa bubakangurira kwirinda ibyaha no kugira uruhare mu kubirwanya hagamijwe kurushaho kubumbatira no gusigasira umutekano.
Polisi y’u Rwanda ifite Ikipe y’Umupira w’amaguru (Police Football Club-Police FC) iri mu cyiciro cya mbere, ndetse n’ikipe y’Umupira w’intoki (Police Handball Club),iyi ikaba yaratwaye ibikombe byose uko ari 8 by’amarushanwa yakinwe mu mwaka ushize.
Abapolisi b’u Rwanda, kimwe n’abandi banyarwanda, bakora kandi bitabira ubundi bwoko bw’imikino, aho bamwe muri bo (Abapolisi) bagiye batwara imidari itandukanye.
Aha twavuga nka Police Constable (PC) Birori Consolée, watwaye imidari itandukanye irimo uwa zahabu yatwaye mu irushanwa njyarugamba rya Taekwondo ryabaye mu mwaka ushize ku itariki 3 n’itariki 4 Ukwakira.
Iri rushanwa ryari ryahuje ibihugu 5 bya Afurika birimo Kenya, Uganda, Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’u Rwanda rwari rwawakiriye.
Undi wagiye witwara neza, ariko noneho mu mukino wo kwiruka, ni Cpl Félix Ntirenganya, wabaye uwa 4 mu irushanwa rya MTN Kigali Half Marathon ryabaye mu mwaka wa 2013, akaba icyo gihe yarahembwe ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda.
Mu rwego rwo guteza imbere iyi mikino itandukanye, mu Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) riherereye mu karere ka Musanze, habereye igikorwa cy’iminsi 3 cyo guha amahugurwa muri siporo abapolisi 33 baturutse mu turere twose no mu mashami anyuranye ya Polisi y’u Rwanda, akaba yarabaye kuva ku itariki 8 kugera ku ya 10 Kamena 2015.
Umuyobozi w’ishami rya siporo muri Polisi y’u Rwanda, Chief Superintendent of Police (CSP) Gerard Ntare, yavuze ko aya mahugurwa yari agamije kurebera hamwe uko siporo yafasha umupolisi gukora akazi ke neza no gufasha mu kurwanya no gukumira ibyaha.
Yagize ati," Iyo umupolisi akora siporo, ahorana ubuzima bwiza, buzira umuze,ibyo bikaba bituma ahorana ingufu, zaba iz’umubiri, ndetse agahora atecyereza neza, bityo akuzuza inshingano ze neza.
Yavuze ko ubumenyi aba bitabiriye aya mahugurwa bahawe bazabugeza kuri bagenzi babo bakorana, bakaba bazabakangurira ibyiza bya siporo mu kubafasha gukora akazi neza n'uruhare rwayo mu kurwanya no gukumira ibyaha.
CSP Ntare, wari umwe mu batanze amasomo, yasabye aba bapolisi bitabiriye ariya mahugurwa kuzashyira mu bikorwa ubumenyi bahawe kandi abasaba kuzabusangiza abapolisi n’abaturage batandukanye aho bakorera.
Yabwiye abo bapolisi ati” Siporo ni ngombwa kuri buri wese ariko by’umwihariko umupolisi. Ituma abapolisi n’abaturage bahura, bagasabana, bityo bigatuma abaturage barushaho gusobanukirwa uruhare rwabo mu kurwanya no gukumira ibyaha ".
Yakomeje avuga ko aba bapolisi bahuguwe bazafatanya na bagenzi babo aho bakorera, bagashyiraho amakipe atandukanye bakajya bakina n’abaturage ndetse n’izindi nzego zitandukanye nk’ibigo by’amashuri n’abandi, bityo bikazafasha kuzamura impano z’urubyiruko hirya no hino muri siporo zitandukanye.
Kinyarwanda
English











