Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Musanze: Abapolisi 32 basoje amahugurwa bari bamazemo amezi atatu

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 16 Nyakanga   abapolisi 32 basoje amahugurwa baribamazemo amezi 3 hakaba hari harimo ab’igitsinagore 3.

Aya mahugurwa akaba yaratangiye tariki ya 14 Mata,2014.

Abasoje amahugurwa bakaba barahuguwe ku masomo ajyanye no gukumira ibyaha,gufasha abaturage baje ba bagana,bahawe kandi amahugurwa ahagije ya  mudasobwa n’andi masomo ajyanye n’akazi gasanzwe ka ka gipolisi.

Superitendent Emmanuel Gahigi wari uhagarariye abahuguwe, yashimiye Polisi yateguye ayo amahugurwa, maze avuga ko aya mahugurwa abasigiye byinshi kuko yabongerereye ubumenyi bujyanye n’igihe  mukazi kabo kaburi munsi .

Muri uwo muhango kandi hahembwe abapolisi bitwayeneza kurusha abandi mu masomo,aribo Superintendent Belina Mukamana ,Chief Inspector Habat Rutaru na Inspector  Jean Phillippe Mpayimana.

Asoza ku mugaragaro ayo mahugurwa, umuyobozi, mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe Ubuyobozi n’abakozi (DIGP A/P) Juvenal Marizamunda yashimiye abitabiriye  amahugurwa, abasaba kuzashyira mubikorwa ibyo bize barushaho kunoza umurimo wa gipolisi
Yavuze kandi ko amahugurwa ari ingirakamaro, kuko ari akanya ko gukarishya ubwenge bongera ubumenyi.

Yabasabye kuba abapolisi beza b’intanga rugero kugirango abo byobora babigire ho ibyiza bakora.Yababwiye ko umuyobozi mwiza agomba kuba intanga rugero muri byose.

Yongeyeho ko kugirango bagire umusaruro mwiza bagomba kuzajya bakorera hamwe mukazi kabo.