Abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare bazwi ku izina ry’abanyonzi mirongo itandatu, bakorera mu murenge wa Kimonyi akarere ka Musanze, ku cyumweru tariki ya 4 Kamena bakanguriwe kubahiriza amategeko y’umuhanda mu rwego rwo kwirinda no gukumira impanuka.
Inspector of Police (IP) Viateur Ntiyamira ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi y'u Rwanda n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha muri aka karere yasobanuriye abakora uyu mwuga ko impanuka zo mu muhanda bakunda guhura nazo ziterwa ahanini no kutubahiriza amategeko y’umuhanda, aha akaba yaratanze urugero rwo kunyura ku modoka batabanje kureba imbere.
Yagize ati: "Impanuka zo mu muhanda zishobora kwirindwa no gukumirwa. Igisabwa gusa ni ukubahiza amategeko n’ababwiriza bigenga ikoreshwa ry’umuhanda. Kubera ko umwuga wanyu muwukorera ku mihanda, musabwa kubahiriza amategeko awugenga kugira ngo mudakora cyangwa ngo muteze impanuka".
IP Ntiyamira yabakanguriye kwirinda gupakira imizigo irenze ubushobozi bw’igare,umuvuduko ukabije, gutwara igare basinze, kandi bagashyira amatara ku magare yabo.
Yanabakanguriye kwirinda gutwara ibiyobyabwenge, magendu n'ibindi, batangira amakuru ku gihe kandi vuba ku bintu byose byahungabanya umutekano.
Yarababwiye ati:”Murasabwa kujya mugira amakenga ku bo mutwaye n’imitwaro yabo, kugirango mutazisanga nwatwaye abagizi ba nabi cyangwa abatwaye magendu bafatwa mugafatwa nk’abafatanyacyaha, kandi mukihutira gutanga amakuru igihe mubonye ikintu cyose giciye ukubiri n’amategeko.”
Aba banyonzi bashimye Polisi bavuga ko izi nama ziziye igihe, kuko zongeye kubahwiturira kuvugurura imikorere yabo ngo barusheho kugira uruhare mu kurwanya no gukumira impanuka n’ibindi byaha .
Kinyarwanda
English











