Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Musanze: Abanyeshuri bo muri GS Shingiro baganirijwe ku kwirinda ibiyobyabwenge, inda zidateganyijwe n’izindi ngeso mbi

Kuri uyu wa 18 Nzeri 2017, Polisi ikorera mu karere ka Musanze  yasuye abanyeshuri bo mu rwunge rw’amashuri ya Shingiro bagera kuri 740 n’abarezi babo 23, aho  baganirijwe ku ngingo zitandukanye zose zibanda ku kubungabunga umutekano cyane cyane  birinda ibiyobyabwenge , inda zidateganyijwe no kureka ishuri bihutira gushaka .

Ni ikiganiro cyatanzwe n’umuhuzabikorwa bya Polisi n’abaturage  mu karere ka Musanze (DCLO) Inspector of Police(IP) Viateur Ntiyamira ari kumwe n’umuyobozi wa GS Shingiro, Emmanuel Nteziryayo.

Mu kiganiro yagiranye n’aba banyeshuri, IP Ntiyamira  yibanze ku kubakangurira kwirinda ikiyobyabwenge cya Kanyanga gikunze kugaragara mu karere ka Musanze, cyane cyane mu murenge wa Shingiro iri shuri riherereyemo,  aho byagaragaye komu biruhuko,  bamwe mu banyeshuri bo muri iki kigo cya  GS Shingiro  bayinywa abandi bakishora mu bikorwa byo kuyicuruza aho batuye.

Abasaba  kubireka kuko bibangiriza ubuzima ntibashobore kwiga neza, IP Ntiyamira yagize ati:”Twamenye ko hari bamwe muri mwe ngo muza kwiga mwanyoye kanyanga, turabasaba kubireka kuko kanyanga ni ikiyobyabwenge, kandi muzi ko ibiyobyabwenge bitatuma mutekereza neza ngo mu komeze kwiga “.

IP Ntiyamira yabibukije ko, mu rwego rw’amategeko, kunywa ibiyobyabwenge bihanirwa kandi n’abo babinywa amategeko atazabarebera maze agira ati:” Dufatanyije n’ababafite mu nshingano ndetse n’abaturage muri rusange, uzagaragaraho ko akoresha ibiyobyabwenge mu buryo ubwo ari bwo bwose, azakurikiranwa n’amategeko tutitaye ko asanzwe ari umunyeshuri kandi azahanwa nk’undi wese wabifatiwemo.”

Yongeyeho ati:”Byaba bibabaje ari mwe mugaragayemo abanwa ibiyobyabwenge ari mwe mwakabaye intangarugero ku rubyiruko rugenzi rwanyu.”

Nyuma yo kubasobanurira ububi n’ingaruka z’ibiyobyabwenge, yakanguriye aba banyeshuri kubyigisha bagenzi babo; ibi bakabikora binyuze mu mikino, amakinamico  n’ibindi biganiro  bazajya bakura mu dutabo basigiwe na Polisi y’u Rwanda.

Muri iki kiganiro kandi,  abanyeshuri b’abakobwa bakanguriwe kwirinda inda zitateganyijwe  zikunze kugaragara mu banyeshurikazi ndetse n’abandi batiga muri rusange , ibi bigakurikirwa no kugerageza kuzikuramo, guta ishuri no kwishyingira bakiri bato.

Aha IP Ntiyamira yagize ati: “Hakomeje kugaragara inda muri bagenzi banyu , tuzakomeza gufatanya n’ubuyobozi bwanyu ndetse n’ubw’ibanze kubakangurira kwirinda ibyabashora mu busambanyi n’izindi ngeso zose zituma muhura n’iki kibazo, ariko mumenye ko uruhare rwa mbere rw’imyitwarire myiza ari urwanyu.”

Yagize kandi ati:”  Byaragaragaye ko bamwe muri mwe bakunze kwishyingira binyuranyije n’amategeko kandi batarageza ku myaka 21 ; ibi bifite ingaruka nyinshi kuri mwe no ku miryango mukomokamo ndetse n’iyo muba mwihutiye gushinga; ibi nabyo bigomba guhagarara,  mubyirinde mubanze mwige murangize amashuri yanyu”.

Twiragijimana Florent  uhagarariye abandi banyeshuri yavuze ko bishimiye ibiganiro bahawe na Polisi y’u Rwanda,  aho abenshi batari basobanukiwe neza  ububi bw’iyobyabwenge n’izindi ngeso mbi bahaweho ibisobanuro aho yagize  ati:” Tugiye gushyira imbaraga mu kurwanya ibi byaha , abenshi ntitwari tuzi ububi bwabyo n’ingaruka zabyo”.

Naho umuyobozi w’ishuri mu ijambo yahavugiye,  yasezeranyije Polisi kuzaba hafi y’abanyeshuri akabakangurira kwirinda no kurwanya ibyaha ndetse no gukomeza guha imbaraga Clubs zashinzwe zigamije gukumira ibyaha.

Mu isoza ry’iki kiganiro,  hashinzwe amatsinda abiri agizwe n’ iryo kurwanya ibiyobyabwenge ( Anti-Drugs club) n’iryo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina ( Anti-GBV club), hanatangwa   imfashanyigisho zizajya zifashishwa mu gutegura inyigisho ku  kurwanya ibiyobyabwenge n'ihohoterwa ryo mu ngo.