Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Musanze: Abanyeshuri biyemeje kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Babifashijwemo na Polisi y‘u Rwanda, abanyeshuri biga mu kigo cy’amashuri y’isumbuye cya Kabaya giherereye mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze,  tariki ya 26 Ukwakira, bashinze itsinda rishinzwe by’umwihariko kurwanya no gukumira icyaha cy’ihohotera rishingiye ku gitsina, irikorerwa abana n’irikorerwa mu ngo.

Inspector of Police (IP) Mujawamariya Sawuda, ushinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage muri gahunda zo gukumira ibyaha, mu karere ka Musanze, ubwo yasuraga abanyeshuri bagera kuri 400 n’abarezi babo, yabasobanuriye ko ihohoterwa iryo ari ryose rigira ingaruka mbi ku muntu ku giti cye, ndetse izi ngaruka zikaba  zinagera ku muryango no ku gihugu muri rusange.

IP Mujawamariya yagize ati, “Umunyeshuri wahohotewe ashobora kugerwaho n’ingaruka zirimo kwandura sida, gutwara inda atateganyije, ndetse ibi bikaba byanatuma uyu munyeshuri ashobora guta ishuri bityo bikaba byaba igihombo haba kuri uyu munyeshuri, umuryango we ndetse n’igihugu muri rusange.”

Yasabye aba banyeshuri kandi kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa  igihe bari ku ishuri ndetse n’igihe bari mu rugo mu biruhuko. Kuri iyi ngingo, yabashishikarije kandi kwirinda no kwamaganira kure abantu  aribo bose bashobora kubashukisha ibintu bagamije kubashobora mu ngeso mbi  z’ubusambanyi.

Yunzemo agira ati, “Urubyiruko muri amaboko y’igihugu, niyo mpamvu Polisi y’u Rwanda ndetse n’izindi nzego za leta zahagurukiye kurinda urubyiruko ikintu icyo aricyo cyose gishobora kwangiza ejo hazaza h’urubyiruko.”

Cyakora, akaba yarakomeje abagaragariza ko intambara yo kurwanya iki cyaha kugira ngo ibashe gutsindwa burundu, basabwa kubigiramo uruhare bazirikana gukorana n’inzego z’umutekano, bazigezaho amakuru ku gihe ku bantu bakekwaho  ibi byaha by'ihohoterwa.

Aba banyeshuri banahawe ubutumwa kandi bujyanye n’ububi ndetse n’ingaruka z’ibiyobyabwenge  banakangurirwa kubyirinda kandi bagashishikarira kwita ku masomo yabo dore ko aribyo bizatuma babasha kuba abanyarwanda bafite ubumenyi n’ubwenge ndetse buzanabafasha kwiteza imbere ubwabo ndetse bakanateza imbere igihugu cyabo.

Izadufasha Vianney umunyeshuri wiga mu mwaka wa 5 kuri iki kigo, ndetse wanatorewe kuyobora ishami rishinzwe kurwanya ihohoterwa, yashimye ubutumwa bwiza bahawe na Polisi, akaba yaravuze ko  izi nyigisho zari zikenewe dore ko yivugiye ko ihohoterwa n’ibiyobyabwenge ari ikibazo kigaragara hirya no hino ndetse ihohoterwa by’umwihariko rikaba rigira ingaruka ku bantu b’ingeri zitandukanye.

Uyu mu nyeshuri yavuze kandi ko, we na bagenzi be bagiye kurwanya ibi byaha bivuye inyuma ndetse  n’ubutumwa bahawe na Polisi bazabugeza ku bandi banyarwanda cyane cyane igihe bari mu biruhuko.

Iki gikorwa kiri muri gahunda ya Polisi y’ubukangurambaga busanzwe buriho bugamije by’umwihariko kurwanya no gukumira ibyaha hirya no hino mu gihugu by’umwihariko mu mashuri.

Polisi y’u Rwanda, ku bufatanye na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango n’ikigo  k’igihugu gishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire (GMO), tariki ya 16 Ukwakira, yatangije ubukangurambaga mu gihugu hose, bugamije kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, ubu bukangurambaga bukazarangira mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka.