Trending Now

Musanze: Abanyeshuri bakanguriwe kurwanya ihohoterwa

Tariki ya 27 Kanama  2018, mu mashuri yisumbuye yo mu murenge wa Muhoza Polisi y’u Rwanda yahatangiye ibiganiro bigamije gukangurira abanyeshuri kurwanya ihohoterwa ndetse no kurwanya ibiyobyabwenge.

Ni ibiganiro byabere muri Sitade ya Ubworoherane,bihuza abanyeshuri bo mu bigo by’amashuri yisumbuye nka  ESA Ruhengeri, Muhabura polytequinice, Muhoza ya mbere ndetse n’ibindi byo muri uyu murenge wa Muhoza.Abanyeshuri bagera ku bihumbi 3 na 200 nibo bari bitabiriye ibi biganiro.

Muri ibi biganiro Polisi y’u Rwanda yari ihagarariwe n’Umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa byayo  n’izindi nzego hagamijwe kurwanya  no gukumira ibyaha mu karere ka Musanze   Assistant Inspector of police Jean  Damascene NDIRAMIYE.

Mu butumwa yatanze , yabanje gusobanura amoko y’ihohotera ndetse n’ingaruka zayo.Yabagaragarije ko hari  ihohotera rishingiye ku gitsina, ihohotera rishingiye ku mitungo ,n’irikorerwa abana.

Abasobanurira ko ihohotera rishobora gukorwa mu buryo butandukanye,nk kubabaza umubiri ndetse no kubabaza  umutima.

AIP Ndiramiye yasabye aba banyeshuri kujya batanga amakuru hakiri kare mu gihe hari aho babonye umuntu akora ihohotera.

“Turabasaba kujya mwihutira gutanga amakuru aho mubonye umuntu akora ihohotera iryo ariryo ryose.Hari igihe usanga rikorerwa mu miryango,umwe mu bagize umuryango ugasanga ahora akubita abo mu rugo ndetse akabaheza ku mitungo”.

AIP  Ndiramye yakomeje abasaba kurwanya  ibiyobyabwenge kuko akenshi aribyo usanga bitera abantu gukora ihohotera.

Yagize ati”Ibiyobyabwenge akenshi nibyo usanga biteza ibibazo by’ihohotera cyane cyane irikorewa mu miryango.”

Yakomeje abasaba nabo ubwabo kwirinda ibiyobyabwenge ndetse bakirinda n’ababibashoramo.

“Nta kiza k’ibiyobyabwenge usibye kubangiriza ubuzima, mujye mumenya inshuti mubana nazo,nubona ashaka kugushora mu biyobyabwenge umwiyame kandi unamugire inama yo kubireka.Niyanga ubimenyeshe abayobozi bawe cyangwa izindi nzego z’ubuyobozi.”

Ushinzwe uburezi mu karere ka  Musanze,  Munyamahoro Alex  yashimiye Polisi y’u Rwanda agaragaza  ko ibiganiro nk’ibi bifitiye akamaro kanini abanyeshuri ndetse n’abarezi, asaba ko byazajya bihoraho  kenshi kuko bibafasha kumenya byinshi batari bazi.

Yavuze kandi ko urugamba rwo kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge ndetse n’ ihohoterwa bitakagombye guharirwa Polisi yonyine, ahubwo abanyarwanda muri rusange bakwiriye kumva ko bibareba bityo bagahagurukira kubirwanya bahanahana amakuru n’ inzego z’ umutekano.

Abanyeshuri bamaze guhabwa ibi biganiro bafashe ingamba zo gushyiraho amatsinda(Clubs) yo kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi byaha.