Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Musanze: Abanyeshuri ba STB bihaye intego yo kutishora mu biyobyabwenge

Abanyeshuri nabo kimwe nk’abandi banyarwanda barakangurirwa kugira uruhare mu kurwanya ibyaha byaba ibikorerwa mu midugudu iwabo abo batuye ndetse no ku ishuri aho biga.

Ubu butumwa bwatanzwe na Polisi y’u Rwanda ikorere mu karere ka Musanze ubwo yahuraga n’abanyeshuri 758 bo ishuri ry’ubumenyi n’imyuga rya Busogo (STB) riherereye mu murenge wa Gataraga kuri uyu wa kane tariki ya 29 Gicurasi.

Umuyobozi w’imyitwarire muri iryo shuri Nyiranzabonimpa Clementine, yashimiye byimazeyo Polisi y’u Rwanda kuba yaratekereje kuganira n’urwo rubyiruko rw’abanyeshuri. Kuri we, arasanga ibiganiro nk’ibyo ari ingenzi kuko bituma urubyiruko rumenya ububi bw’ibiyobyabwenge bityo hagafatwa ingamba zo kutabyishoramo.

Nyiranzabonimpa yavuze kandi ko ibiganiro nk’ibi hagati y’abanyeshuri na Polisi bituma abanyeshuri bunguka ubumenyi butandukanye bityo bakamenya ibyaha bitandukanye. Uyu muyobozi yabivugiye ko hari ubwo abanyeshuri bakora bimwe mu byaha batazi ko aribyo.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Musanze Superitendent of Police  Silas Karekezi yasabye urwo rubyiruko rw’abanyeshuri kwitandukanya n’icyitwa ikiyobyabwenge aho kiva kikagera n’ibindi byose byaba intandaro yo kudakurikirana neza amasomo yabo. Yababwiye ko ibitekerezo byabo bigomba kuganishwa ku kwiga kuko aribyo bibafitiye akamaro n’imiryango yabo ndetse n’igihugu muri rusange.

Yakomeje ababwira ko mu gihugu hose no mu karere ka Musanze by’umwihariko umutekano uhagaze neza, abashishikariza kumva ko aribo mizero y’u Rwanda rw’ejo kandi ko aribo mbaraga zigihugu, bagomba guhaguruka bakarwanya ikibi icyo aricyo cyose gishobora kuba cyabahungabanyiriza umutekano kikabavutsa iterambere.

Spt. Karekezi yabwiye abo banyeshuri ko umutekano utareba inzego z’umutekabo gusa, aboneraho gusaba abo banyeshuri nabo kugira uruhare mu kuwubungabunga, ariko cyane cyane batanga amakuru y’ibyaha bishobora gukorerwa ku mashuri kugira ngo habeho gukumira.

Nyuma y’ibiganiro, abanyeshuri bijeje abayobozi babo n’aba Polisi  ko batazigera bishora mu biyobyabwenge, kuko basanze ntacyo bamarira igihugu cyababyaye, bashimira ubuyobozi bwabateguriye iki kiganiro kandi bizeza Polisi ko ibyo babasabye  bagiye kubushyira mu bikorwa.

Umwe mu banyeshuri Hagenimana Placide wiga mu mwaka wa 6 w’ubwubatsi, yagize ati:” Twari dusanzwe twibumbiye mu matsinda yo kurwanya ibyaha, inyigisho dukuye aha, zizadufasha kurwanya twivuye inyuma ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi”.