Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Musanze: Abanyeshuri ba Regina Pacis bashyizeho amahuriro ane yo gukumira ibyaha

Polisi y’u Rwanda itanga ibiganiro mu bigo by’amashuri hirya no hino mu gihugu bigamije kwigisha ababyeshuri ingaruka zo kwishora mu biyobyabwenge no kubakangurira kugira uruhare mu kurwanya itundwa, icuruzwa, inyobwa n’ikoreshwa ryabyo.

Mu cyumweru gishize ku itariki 13 z’uku Kwezi Polisi yakoze ubu bukangurambaga mu Ishuri ryisumbuye rya Regina Pacis riri mu murenge wa Muhoza, mu karere ka Musanze.

Nyuma yo kunyurwa n’inyigisho bahawe n’ushinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage ndetse n’izindi nzego muri aka karere, Inspector of Police (IP) Viateur Ntiyamira abo banyeshuri bashyizeho amahuriro abiri yo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina n’andi abiri yo kurwanya ukwishora mu biyobyabwenge.

Mu kiganiro yagiranye na bo, IP Ntiyamira yababwiye ko urubyiruko rugize umubare munini w’abishora mu biyobyabwenge babinywa, babicuruza, babitunda; abandi  bakabikoresha mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Yagize ati,"Ibiyobyabwenge ubwabyo birisobanuye. Nk’uko byitwa biyobya ubwenge bw’uwabinyoye. Igikurikiraho ni uko akora ibyaha birimo  gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu n’ihohotera rishingiye ku gitsina kubera ko nta mutimanama aba afite."

Yababwiye kandi ati," Ntushobora kwigirira akamaro cyangwa ngo ukagirire umuryango wawe n’igihugu muri rusange unywa ibiyobyabwenge. Kugira ngo ahazaza hanyu habe heza mugomba kwirinda kubyishoramo ndetse n’ikindi cyose kinyuranyije n’amategeko."

Ku bijyanye n’ingaruka zo kubyishoramo, IP Ntiyamira yabwiye abo banyeshuri ko umuntu uhamwe n’ibyaha byo kubitunda, kubinywa, kubicuruza no kubikoresha afungwa akanacibwa ihazabu; kandi ko bigabanya ubushobozi bwo gutekereza n’ubw’umubiri by’ubinywa.

Yagize ati,"Kwishora mu biyobyabwenge  ubwabyo ni icyaha. Kubinywa bigira ingaruka mbi ku myigire n’ubuzima muri rusange. Mubyirinde, munakangurire urundi rubyiruko ndetse n’abandi kwirinda kubyishoramo mubabwira ingaruka zabyo."

Yabashimiye ku bw’icyo gikorwa cyo gushyiraho amahuriro yo kurwanya ibyaha; ariko na none abasaba gushyira imbaraga mu gukangurira umuryango nyarwanda muri rusange kwirinda gukora ibyaha aho biva bikagera. Yabahaye kandi imfashanyigisho bazifashisha muri ubwo bukangurambaga.

IP Ntiyamira yabasabye kujya kandi bakangurira abo mu miryango yabo ndetse n’abaturanyi babo gutanga ku gihe amakuru ajyanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina kuri Sitasiyo za Polisi zibegereye cyangwa bagahamagara nimero za telefone zitishyurwa 3512 na 3029 (Isange One Stop Center).

Umuyobozi w’iri shuri, Valens Niyitegeka yashimye Polisi ku kiganiro yagiranye n’abo banyeshuri gikubiyemo ubutumwa bwo kubakangurira kwirinda kwishora mu biyobyabwenge, abasaba gukurikiza inama bagiriwe.