Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Musanze: Abanyeshuri ba GS Karinzi, bashyizeho amatsinda yo kurwanya ibiyobyabwenge n’ihohoterwa

Ku itariki ya 25 Nzeri, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Musanze yasuye abanyeshuri biga mu Ishuri ryisumbuye rya Karinzi riherereye mu murenge wa Cyuve ryigamo abanyeshuri barenga 600 n’abarezi babo, baganirizwa ku gukumira ibyaha no kubirwanya, banaboneraho umwanya wo gushyiraho amatsinda bahuriramo bazajya bifashisha mu kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge (Anti-Drugs club) n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina (Anti-GBV).

Mu biganiro yagiranye n’abanyeshuri, Umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’iby’abaturage muri ako karere  Inspector of Police (IP)  Viateur Ntiyamira, yasobanuriye aba banyeshuri n’abayobozi  babo uruhare rwabo mu guhashya ibyaha, abarezi  ababwira ko bakwiye gushishikariza abana barera kwibumbira mu matsinda (Clubs) yo gukumira no kurwanya ibyaha.

IP Ntiyamira yabwiye abo banyeshuri n’abarezi babo ko bakwiye kwirinda ibiyobyabwenge birimo urumogi, n’inzoga zitemewe mu Rwanda nka Kanyanga, kuko biri ku isonga mu bitera ibyaha bitandukanye kandi bikaba byabashora mu ngeso mbi nk’ubusinzi n’ubusambanyi, rimwe na rimwe buvamo gutwara inda z’indaro, zikurikirwa no kuva mu ishuri, kwirukanwa mu muryango kuri bamwe, ipfunwe, ubuzererezi, ubwomanzi no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Yakomeje ababwira ati:”Kugirango abantu babe mu gihugu bafite umutekano kandi buzuza inshingano zabo, ntibireba Polisi gusa, ahubwo abaturage cyane cyane abanyeshuri nabo bagomba kubigiramo uruhare kuko bigomba ubufatanye bwa polisi n’abaturage. Ibi bikaba bisaba  gukorera hamwe hagati ya Polisi n’abaturage  mu gukumira ibyaha bitaraba no gukemura ibibazo kubera ko abaturage baba batanze amakuru hakiri kare.”

IP Ntiyamira yakomeje abwira aba banyeshuri ko muri iyi minsi bigaragara ko urubyiruko arirwo rwishora mu byaha birimo urugomo no kunywa ibiyobyabwenge, bityo ko bagomba kubireka, kuko bishobora kubashora mu ngeso mbi nk’ubusinzi n’ubusambanyi, rimwe na rimwe buvamo gutwara inda zitateguwe zikurikirwa no kuva mu ishuri, kwirukanwa mu muryango kuri bamwe, ipfunwe, ubuzererezi, ubwomanzi no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Nyuma y’inama, umuyobozi w’iki kigo witwa Nyirankubana Berthe yavuze ko yashimishijwe no kubona Polisi iza gukangurira abanyeshuri b’ikigo  yigishaho kwirinda ibyaha no kubafasha gushyiraho amatsinda yo kurwanya ibiyobyabwenge n’ihohoterwa iryo ariryo ryose, anashishikariza abanyeshuri  kuyakoreramo.

Aba banyeshuri banaganirijwe k’uruhare rwabo mu kurwanya icuruzwa n'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge n’ihohoterwa ryo mu ngo, icuruzwa ry'abantu, kwirinda gutwara inda zitateganyijwe, no kutava mu ishuri.