Abamotari bagera kuri 200 bakorera mu mugi wa Musanze biyemeje kubahiriza amategeko yose agenga uburyo bwo gukoresha umuhanda hagamijwe kurwanya no gukumira impanuka za hato na hato zihitana ubuzima bw’abantu.
Aba bamotari bibumbiye mu ishyirahamwe rya Cooperative de Transport à Moto (COTRAMO), bakaba barabyiyemeje mu nama yabereye mu murenge wa Muhoza tariki ya 11 Ugushyingo, iyi nama yabahuje n’ubuyobozi bwa Polisi muri ako Karere ikaba kandi yari igamije kurebera hamwe imikorere yabo ndetse n’uruhare bagomba kugira mu gukumira ibyaha cyane cyane ibyaha bikorerwa mu mihanda.
Assistant Inspector of Police (AIP) Sylvestre Kagurusu, ushinzwe guhuza Polisi n’abaturage mu mu bikorwa byo gukumira ibyaha muri ako Karere yabwiye abo bamotari ko, hakiri bagenzi babo bakomeje kwica amategeko y’umuhanda nkana, ibi akaba aribyo bikunze kuvamo impanuka zihitana ubuzima bw’abantu abandi zigasiga ari inkomere.
Yababwiye ko, uburangare, umuvuduko ukabije, ndetse no gutwara ikinyabiziga uvugira kuri terefoni biri muri bimwe biteza impanuka nyinshi.
Yabasabye kandi ko bafatanyiriza hamwe kurwanya abantu bose bakora uwo mwuga badafite icyangombwa kibibemerera (permit de conduire) dore ko nabyo bijya bitera impanuka.
AIP Kagurusu yashimye kandi imikoranire myiza hagati ya Polisi n’ abamotari mu kurwanya ibyaha ndetse anasaba ko bene iyi mikoranire bayikomeza bahanahana amakuru na Polisi kuri bamwe mu bamotari bakomeje kuvunira ibiti mu matwi barenga ku mategeko y’ umuhanda.
Yabasabye kandi kujya bagira amacyenga ku bagenzi baba bagiye gutwara kuko usanga rimwe na rimwe abo batwara baba banafite ibiyobyabwenge birimo ahanini urumogi.
Umuyobozi wa COTRAMO, Ntaganda Agustin nawe wari witabiriye iyi nama, yashimye inama bagiriwe na Polisi avuga ko iyi nama yababereye ingirakamaro kuko yabibukije uruhare rwabo mu kurwanya no gukumira impanuka n’ibindi byaha.
Kinyarwanda
English











