Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Musanze: Abamotari bibukijwe uruhare rwabo mu gukumira no kurwanya ibyaha

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 31 Nyakanga 2015, kuri sitade Ubworoherane iri mu mujyi wa Musanze, mu karere ka Musanze, abamotari bahawe  ikiganiro ku ruhare rwabo mu    gukumira no kurwanya ibyaha, bihatira gukorana n’inzego zishinzwe umutekano kandi bafatanya nazo ngo hahashywe abanyabyaha iyo bava bakagera mu karere kabo.

Ni ikiganiro cyatanzwe na Assistant Commissionner of Police(ACP) Damas Gatare umuyobozi w’ishami rishinzwe gukumira no kurwanya ibyaha muri Polisi y’u Rwanda, ari nawe wari  mushyitsi mukuru muri icyo kiganiro, aho yabasobanuriye ko guhanahana amakuru kandi ku gihe ari inkingi ikomeye y’umutekano n’amajyambere arambye bageza ku gihugu binyuze muri serivisi baha abaturage.

Yagize ati: “Polisi y’u Rwanda n’abaturage muri rusange bishimira serivisi mutanga cyane mu rwego rw’ubwikorezi, ntimukwiye rero gupfusha ubusa icyo cyizere mufitiwe n’igihugu cyose, muharanire guteza imbere umurimo wanyu kandi muhorane isuku mu kazi kanyu.”

Abari bitabiriye iki kiganiro kandi bibukijwe ko bagomba kumenya uko ubuzima bwabo buhagaze bipimisha agakoko gatera SIDA n’izindi ndwara.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Bwana Ndayambaje Vincent mu ijambo rye, we yabasabye ubufatanye ku kurwanya kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge ndetse no kubahiriza amategeko y’umuhanda.

Muberuka Safari, umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’abamotari mu Ntara y’Amajyaruguru, yashimiye Polisi y’u Rwanda yegera abamotari, akaba yavuze ko bibafasha mu myitwarire yabo y’akazi no mu buzima busanzwe.

Yakomeje agira inama abo abereye umuyoobzi ku umutekano bawugira uwabo kandi buri gihe bakamenyesha inzego zishinzwe umutekano uwo bakeka ko yaba atwaye ibiyobyabwenge cyangwa n’ikindi cyose cyahungabanya umutekano.

Muri iki kiganiro, abamotari bagaragaje ko bafite ubushake mu kubahiriza amategeko bafatanya n’inzego zose kandi berekana uwaba afite umugambi wo guhungabanya umutekano atarabikora.

Umwaka ushize, Polisi y’u Rwanda yahaye igihembo  cya miliyoni imwe y’amanyarwanda, ishyirahamwe ry’abamotari bo mu karere ka Musanze rizwi ku izina rya COTAMONO nk’ishimwe ryo kwitwara neza mu kubahiriza amategeko y’umuhanda no kurwanya ibyaha.