Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Musanze: Abamotari basobanuriwe uko ikoranabuhanga rizabafasha kunoza umwuga wabo

Kuri uyu wa 25 Mutarama, abamotari bibumbiye mu makoperative  atandukanye atwara  abagenzi kuri moto mu karere ka Musanze baganirijwe uko ikoranabuhanga rizabafasha kunoza  umwuga wabo ndetse no gukumira ubujura bwa za moto.

Ni mu nama yabereye mu murenge wa Muhoza kuri sitade Ubworoherane aho yahuje abamotari basaga 1000   Bakorera mu makoperative 4 atwara abagenzi muri aka karere aho basobanuriwe uko  ibigo birimo Yego moto na Pascal moto  bizabafasha gukemura bimwe mu bibazo bahoranaga  binyuze mu gukoresha ikoranabuhanga muri moto zabo.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Jean Marie Vianney Gatabazi yasabye abamotari kunoza ibyo bakora buri wese agaharanira kurangwa n’ubunyamwuga.

Yagize ati “ Umunyamwuga arangwa no kubahiriza amategeko n’amabwiriza igihugu kigenderaho. Mu kwiye kubiharanira mu gatwara abagenzi mwujuje ibisabwa birimo n’ubwishingizi kuko iyo habaye impanuka warayiteganyirije hari icyo bigufasha .’’

Guverineri Gatabazi yasabye aba bamotari kugira umuco wo kuzigama kuko bizabafasha kunoza imibereho  myiza y’abagize umuryango ndetse n’iterambere ku gihugu rikihuta.

Superiontendent of Police (SP) Octave Butati Mutembe  uyobora Polisi mu karere ka Musanze yasobanuye uko ikoranabuhanga  rizakemura  bimwe mu bibazo abamotari bakunze kugaragaza.

Yagize ati “ Iri koranabuhanga rizadufasha kubika imyirondoro yawe n’iya moto ukoresha bityo igihe yibwe cyangwa ikagira ikindi kibazo kuyishakisha byorohere inzego zibishinzwe.’’

SP Mutembe yibukije  aba bamotari ko bafite inshingano zo gukumira ibyaha cyimwe n’abandi baturage bose.

Yagize ati “ Abagenzi mutwara barimo ingeri zitandukanye hari abo usanga batwaye ibiyobyabwenge, abandi batwaye ibishobora guhungabanya umutekano mu kwiye kujya mwita kumitwaro y’abo mutwaye igihe mugize amakenga mu kihutira gutanga amakuru kunzego z’umutekano.’’

Ngarambe Daniel umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abamotari mu Rwanda   (FERWACOTAMO) yavuze ko  ikoranabuhanga rizafasha mu  kunoza  umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto.

Yagize ati “ Bizakemura ikibazo cy’imikorere y’akajagari igaragara mu bakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto aho  usanga buri wese ufite moto yiyita umumotari kandi adafite ibyangombwa cyangwa koperative abarizwamo.”

Ibigo  Yego moto na Pascal Moto nibyo byemerewe kubarura moto na banyirazo kugira ngo zishyirwemo iri koranabuhanga.

Abamotari babwiwe ko icyo basabwa ari ukwibaruza na moto zabo . Ibyangombwa biranga nyiri moto n’ibya moto akoresha, uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ndetse n’ubwishingizi bwayo nibyo bikenewe kugira ngo ibarura ryemerere moto kujyamo iri koranabuhanga.