Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Musanze: Abamotari barasabwa kurushaho kugira uruhare mu gukumira ibyaha

Kuri uyu wa kane tariki ya 17  Nyakanga 2014, abahuriye mu makoperative y’abamotari n’abayobozi babo bakorera mu karere ka Musanze, bagiranye inama Na Polisi ikorera muri ako karere uburyo barushaho kugira uruhare mu gukumira ibyaha bitaraba.

Iyo nama ikaba yahuje abamotari babarizwa muri koperative eshatu arizo COTRAMO,COTAMONO,na COVATRAMO abanyamuryango bazo bagera ku 1250.

Mu butumwa umuyobozi a Polisi mu karere ka Musanze Superintendent Vicent Habintwari yahaye abo bamotari, yababwiye ko umutekano ari inkingi ikomeye y’iterambere, abasaba kurwanya ikintu cyose cyahungabanya iterambere ry’abatuye umujyi wa Musanze by’umwihariko, n’igihugu muri rusange.

Yabasabye kugira Imyitwarire myiza mukazi kabo  nokugira imikoreshereze myiza  y’umuhanda  kandi bakarushaho kugira  isuku haba kumibiri yabo, kumyambaro ndetse no ku kinyabiziga nyirizina abereka ko mu bisanzwe isuku ari isoko y’ubuzima.

Superintendent Habintwari yasabye kandi buri wese kuba ijisho rya mugenzi we, bagafatanya n’inzego z’umutekano mu kurinda icyahungabanya umutekano wabo.

Yababwiye ko bagomba kwirinda gutwara magendu ndetse n’ibiyobyabwenge kuko biteza umutekano muke ndetse bikanangiza ubuzima bw’abanyarwanda.

abasaba kwirinda gutiza umurindi abanyabyaha ahubwo hakaba ubufatanye mu kubirwanya batangirwa amakuru kugihe  kugirango bafatwe bajyozwe ibyo baba bakoze.