Kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Mutarama 2014, abahuriye mu makoperative y’abamotari n’abayobozi babo bakorera mu mjyi wa Musanze, bagiranye inama n’inzego z’ubuyobozi ku bijyanye n’uburyo barushaho kugira uruhare mu gukumira ibyaha bitaraba.
Iyo nama yari yanitabiriwe n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana ndetse na Guverineri w’intara y’amajyaruguru Bosenibamwe Aimé.
Mu butumwa abo bayobozi bahaye abo bamotari, bababwiye ko umutekano ari inkingi ikomeye y’iterambere, babasaba kurwanya ikintu cyose cyahungabanya iterambere ry’abatuye umujyi wa Musanze by’umwihariko, n’igihugu muri rusange.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yasabye abo bamotari ko bafatanya n’inzego z’umutekano mu kurwanya ibyaha no gushyikiriza inzego z’ubutabera uwo ariwe wese washaka kubangamira iterambere ryabo n’iry’igihugu. Aha yagize ati: “nta mutekano uriho, nta terambere ryashoboka, mukwiye kumenya abo mutwara,mwabona ari abantu bakemangwaho ubugizi bwa nabi mukabimenyesha inzego z’umutekano kuko kwirinda biruta kwivuza.”
IGP Gasana yasabye kandi buri wese kuba ijisho rya mugenzi we, bagafatanya n’inzego z’umutekano mu kurinda icyahungabanya umutekano wabo.
Yasoje ababwira ko n’ubwo u Rwanda ari igihugu kiri mu bya mbere bifite umutekano usesuye, bikwiye ko abanyarwanda bahuza imbaraga zabo mu kuwubumbatira, barwanya icyo aricyo cyose cyawuhungabanya.
Kinyarwanda
English











