Abamotari bagera kuri 300 bakorera umwuga wabo wo gutwara abagenzi muri aka karere bibumbiye mu mashyirahamwe yabo basabwe kugira uruhare mu gukumira ibyaha bitandukanye. Ubu butumwa babugejejweho mu nama bagiranye n’ubuyobozi bw’akarere ka Musanze n’ubw’inzego z’umutekano, yabereye kuri sitade Ubworoherane iri muri aka karere tariki ya 8 Nzeri 2016.
Umuyobozi w’akarere ka Musanze Musabyimana Jean Claude yasabye aba bamotari kuba ijisho ry’umutekano aho bakorera muri aka gace mu gihe babonye ikintu cyose cyashobora kuba cyahungabanya umutekano bakabimenyesha hakiri kare inzego zibishinzwe kugira ngo habeho gukumira no kuburizamo ibyaha.
Yakomeje kandi asaba abo bamotari kwibumbira mu mashyirahamwe yo kwiteza imbere bakajya bafashanya mu kazi kabo ka buri munsi ari nako barangwa n’isuku haba ku mubiri no ku myambaro yabo mu kazi.
Umuyobozi wa polisi y’u Rwanda mu karere ka Musanze Senior Superintendent of Police (SSP) Felix Bizimana we mu ijambo rye yabanje kuganira nabo abereka uko umutekano wifashe muri ako karere, ndetse n’uruhare bafite mu gukomeza kuwubungabunga. Yasabye abobamotari kujya bagenzura kenshi bakamenya abagenzi batwaye ndetse n’imizigo yabo kuko nk’uko hari aho byagiye bigaragara hari ubwo muri abo bagenzi baba barimo abagizi ba nabi, abajura, abacuruzi b’ibiyobyawenge bitandukanye cyangwa se abandi banyabyaha.
SSP Bizimana yakomeje asaba abo bamotari gukomeza kandi kugira uruhare mu kwirinda impanuka, aho yabakanguriye kubahiriza amategeko y’umuhanda cyane cyane birinda gutwara ibinyabizia basinze ndetse bagaca ukubiri no gukoresha ibiyobyabwenge nk’urumogi n’ibindi.
Muberuka Safari ni umwe mu bahagarariye ishyirahamwe ry’abo bamotari,yashimiye inzego z’ubuyobozi bw’akarere n’umutekano kuba baba hafi yabo, bakabafasha kwikemurira ibibazo ndetse bakabagira inama y’uburyo bakora neza umwuga wabo ari nabyo bituma biteza imbere.
Kinyarwanda
English











