Abamotari babiri bashinzwe imyitwarire ya bagenzi babo mu karere ka Musanze, bahagaritse mugenzi wabo witwa Anastase Habamenshi ku itariki ya 19 Mutarama,ubwo bakekaga ko yaba atwaye urumogi.
Ubwo bamuhagarikaga,mu mujyi wa Musanze, Habamenshi yanze guhagarara, ahubwo arakomeza.Bagenzi be baramukurikiye, maze abonye ko bagiye kumufata, ata moto n’urumogi yari yarupakiyeho, ariruka.
Habamenshi yahise agaruka mu bari baje gushungera,yahinduye imyenda, ariko kubera ko isura ye bari bayibonye, baramufata,bahita bahamaga Polisi.
Habamenshi yavuze ko yari ajyaniye uru rumogi umuguzi mu karere ka Gakenke.
Afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza mu gihe iperereza rikomeje.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP), André Hakizimana, yashimye aba bamotari bahagaritse mugenzi wabo wari utwaye ibiyobyabwenge agira ati,’’Aba bamotari n' urugero rwiza rwo kurwanya ibiyobyabwenge.Urumogi, kimwe n’ibindi biyobyabwenge,n' isoko y’ibyaha, birimo urugomo,ubujura,n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.”
Yakanguriye abantu kutanywa no kugurisha ibiyobyabwenge kuko, uretse kuba ari icyaha, bigira ingaruka mbi ku buzima bw’ababinywa.
Ingingo ya 594 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko,umuntu wese ukora, uhindura, winjiza,ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu kugeza ku myaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu kugeza kuri miliyoni eshanu.
Kinyarwanda
English











