Trending Now

Musanze: Abakora ubucukuzi bw’amabuye basabwe kwitwararika mu bihe by’imvura

Polisi y’u Rwanda itangaje ibi nyuma yaho kuri uyu wa 12 Ugushyingo, mu karere ka Musanze, mu murenge wa Nyange abagabo batatu bagwiriwe n’ikirombe bari gucukura umucanga mu kibaya cya Musenyi hafi ya Pariki y’ibirunga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP) Alex Rugigana yavuze ko  abagabo 3 aribo, Nzayisenga w’imyaka 23, Elisa w’imyaka 22 na Manishimwe w’imyaka 18 bagwiriwe n’ikirombe cy’umucanga cy’uwitwa Kazeneza Aimable.

Yagize ati” Mu masaha ya 16h30 abaturage baduhaye amakuru ko aba bagabo batatu bagiye mu kirombe cya Kazeneza giherereye mu kibaya cya Musenyi gucukura umucanga batanabifitiye uburenganzira kubera ko ubutaka bworoshye cyane bitewe n’ imvura bubaridukiraho”.

CIP Rugigana yakomeje avuga ko Polisi yahise itabara ibasha kubakuramo, ihita ibajyana ku bitaro bya Ruhengeri bagezeyo ku bw’amahirwe make Manishimwe we yahise yitaba Imana,ariko bagenzi be babiri bo bakaba baravuye mu bitaro ubu bamezeneza nta kibazo.

Yavuze ko iki kirombe giherereye mu murenge wa Nyange wegereye Pariki y’ibirunga kandi ko mu gihe k’imvura haba hamanukayo amazi menshi yisuka muri iki kibaya rimwe na rimwe ayo mazi amanukana n’amakoro ugasanga yuzuye muri iki kibaya.

CIP Rugigana yasabye abantu kwirinda kwishora mu birombe mu gihe cy’imvura kuko inkangu ziriduka zishobora guhitana ubuzima bwabo.

Ygize ati” Igihe k’imvura ku misozi hejuru haba haturuka amazi menshi, akareka mu bibaya no mu birombe bityo ubutaka bukaneka ku buryo ubukubaganije gato buhita bwika, akaba ariyo mpamvu dusaba abacukuzi kwitwararika cyane muri ibi bihe”.

CIP Rugigana yaburiye abitwikira ijoro bakajya gucukura, gucika kuri iyo ngeso kuko nta bumenyi n’ibikoresho byo gucukura baba bafite, ahubwo ko basaba akazi mu masosiyete aba yaratsindiye isoko ryo gucukura kuko yo aba afite ibikoresho n’ubwishingizi.     

Si mu karere ka Musanze gusa havugwa abaturage bagwiriwe n’ibirombe kuko no mu murenge wa Rukara mu karere ka Kayonza kuwa 11Ugushyingo, abakozi babiri ba  sosiyite Vision Mining company bagwiriwe n’ikirombe Polisi ikabasha kubatabara bakiri bazima. Polisi ikaba isaba buri wese kugira uruhare mu gukumira ibiza bikunze kwibasira abacukura amabuye y’agaciro hirya no hino mu gihugu.