Abagize Komite zo kubungabunga umutekano bagira uruhare runini mu gukumira icyawuhungabanya. Nk’Abafatanyabikorwa mu kurwanya ibyaha, Polisi y’u Rwanda ibaha amahugurwa ajyanye n’izo nshingano kugira ngo bazisohoze neza.
Ni muri urwo rwego ku itariki 31 z’ukwezi gushize, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Musanze yahuguye abo mu murenge wa Gataraga bagera kuri 80.
Bahuguriwe mu kagari ka Rubindi n’ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego muri aka karere, Inspector of Police (IP) Viateur Ntiyamira afatanyije n’Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Gataraga, Kamanzi Jean Bosco.
IP Ntiyamira yababwiye ko gufata ku ngufu, gusambanya abana, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gukubita no gukomeretsa, n’ibindi byaha bifitanye isano na byo bikorwa ahanini n’abanyoye ibiyobyabwenge birimo urumogi n’inzoga zitemewe mu Rwanda nka Kanyanga; bityo abasaba gushyira imbaraga mu gufatanya kurwanya ikoreshwa n’icuruzwa ryabyo.
Yagize ati,"Guhanahana amakuru ku gihe ni ingenzi mu kurwanya ibyaha. Bituma kandi ababikoze bafatwa vuba. Murasabwa rero gukangurira abo muturanye kwirinda icyo ari cyo cyose kinyuranije n’amategeko; kandi mukabatoza gutangira ku gihe amakuru yerekeye ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano kugira ngo gikumirwe.
Yababwiye kandi ati," Umwigisha mwiza atanga urugero rwiza ku bo yigisha cyangwa ahugura. Nk’abagize Komite zo kubungabunga no gusigasira umutekano, murasabwa kuba Indakemwa mu byo mukora kuko ari bwo ubukangurambaga mukora ku kwirinda ibyaha buzagera ku ntego yabwo."
IP Ntiyamira yasabye kandi abagize Komite zo kubungabunga umutekano mu murenge wa Gataraga kujya bakangurira abaturanyi babo kwirinda ibiyobyabwenge bababwira ko bitera uburwayi butandukanye ababinywa; kandi ko bikenesha ababyishoramo kuko iyo bifashwe byangizwa; naho ubifatanywe agafungwa, ndetse agacibwa n’ihazabu.
Yabasabye kandi gufatanya n’izindi nzego gukumira ihohoterwa rikorerwa abana, ruswa, akarengane n’ihohoterwa ribera mu ngo.
Kamanzi yabasabye kujya bagenzura ko amarondo akorwa neza, no gukomeza guhanahana amakuru n’izindi nzego atuma hakumirwa icyo ari cyo cyose cyahungabanya umutekano.
Yashimye Polisi y’u Rwanda mu karere ka Musanze ku nama yagiriye abagize Komite zo kwicungira umutekano bo mu murenge abereye Umuhuzabikorwa; maze abasaba gushyira mu bikorwa ibyo basabwe.
Kinyarwanda
English











