Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Musanze: Abagize DASSO bibukijwe inshingano zabo basabwa kunoza imikorere mu kazi kabo

Kuwa kabiri tariki ya 13 Gashyantare 2018, mu cyumba cy’inama cy’akarere ka Musanze habereye inama yahuje intumwa za Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu n’abakozi b’urwego rwunganira urutere mu gucunga umutekano  (DASSO) bakorera mu mirenge igize akarere ka Musanze. Iyi nama yari igamije gukangurira abagize urwego rwa DASSO kunoza imikorere yabo no gukomeza kurushaho gufatanya n’izindi nzego zibishinzwe kubungabunga umutekano w’abaturage.

Umuhuzabikorwa wa DASSO muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Assistant Commissioner of Police (ACP) Charles Kayihura, yashimiye urwego rwa DASSO mu karere ka Musanze, ku musanzu wabo  mu iterambere n’umutekano by’akarere. Yabasabye kujya bitabira amahugurwa agamije kubongerera ubumenyi mu rwego rwo kunoza imikorere ya buri munsi. Yabasabye kandi kwigirira icyizere, guteza imbere imibereho yabo ya buri munsi, kurangwa n’ikinyabupfura mu kazi ndetse no gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo abakozi b’urwego rwa DASSO bahura nabyo mu kazi kabo ka buri munsi.

ACP Kayihura yagize ati:’’Ndabashimira ku musanzu mutanga mu iterambere n’umutekano muri aka karere, nkaba mbasaba ko mwajya mwitabira amahugurwa mu rwego rwo kongera ubumenyi kugira ngo mubashe kunoza akazi kanyu. Mugomba kwigirira icyizere mu kazi, mukarangwa n’ikinyabupfura kandi mukajya mufatanya gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo muhura nabyo mu kazi kanyu ka buri munsi.”

Umuyobozi muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe ibikorwa bya DASSO Kayitare Alexis, yashimiye abagize uru rwego kubera uruhare bagira mu gucunga umutekano, akomeza abasaba ko bagomba kunoza imikorere yabo kugirango batange icyizere nk’uko bimeze ku zindi nzego z’umutekano. Yanabashishikarije kutihererana ibibazo, ababwira ko ibibazo bahura nabyo bagomba kujya babimenyesha izindi nzego z’umutekano bakorana nazo  kugira ngo babafashe hakiri kare.

Inama kandi yari yitabiriwe n’umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe  ubukungu n'iterambere  Ndabereye Augustin ; aho mu ijambo rye; yabashimiye imikorere myiza bakomeje kugaragaza. Yabasabye ko bagomba gukomeza gukora neza no kudasubira inyuma abizeza ko akarere kazakomeza gufatanya nabo mu rwego rwo kubateza imbere.

Ku musozo w’iyi nama, abakozi b’uru rwego bahawe umwanya wo kwisanzura maze babaza ibibazo banatanga n’ibitekerezo ku migendekere myiza y’akazi kabo.