Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Musanze: Abafatanyabikorwa ba Polisi mu gukumira ibyaha bahuguwe ku nshingano zabo mu gucunga umutekano

Kuwa 21 Gashyantare 2018, mu murenge wa Cyuve habereye amahugurwa yari agenewe abagize komite z’abafatanyabikorwa ba Polisi mu gukumira ibyaha (CPC’s) bo mu murenge wa Cyuve barenga 100 hagamijwe kunoza uburyo bwo gucunga umutekano.

Muri aya mahugurwa ku ruhande rwa Polisi y’u Rwanda, hari umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa byayo n’abaturage hagamijwe gukumira ibyaha mu karere (DCLO), Chief Inspector of Police (CIP) Viateur Ntiyamira.

Atangiza aya mahugurwa ku mugaragaro, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge w Cyuve Nteziryayo Emmanuel yashimiye Polisi y’u Rwanda ku kuba yarateguye aya mahugurwa, asaba aba bafatanyabikorwa ba Polisi kurushaho kurwanya abacuruza n’abanywa ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano, kuko ari byo bikunze guteza ibyaha mu murenge wa Cyuve.

CIP Ntiyamira mu kiganiro yatanze, yibukije abafatanyabikorwa inshingano zabo n’ indangagaciro zikwiye kubaranga, abasaba kandi kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko.

Yagize ati:’’Uruhare rwanyu ni ingenzi mu gukumira no kurwanya ibyaha mu tugari no mu midugudu mukoreramo. Mukaba mukwiye kwihatira kuzuza inshingano zanyu, kurangwa n’indangagaciro mu mikorere yanyu, imyitwarire yanyu ikaba intangarugero nk’abantu b’abayobozi. Murasabwa rero kugira ishyaka mu kazi kandi mugaharanira guhashya ibiyobyabwenge bigenda bifata intera mu rubyiruko.”

Yakomeje abigisha ku bijyanye n’imikorere n’imikoranire yabo n’izindi nzego, abasobanurira uruhare rw’umuturage mu gukumira ibyaha, ndetse banigishwa ku mategeko abareba cyane mu kazi kabo ka buri munsi. Yasoje abasaba ko bazajya begera abaturage bakabigisha kandi bakabafasha gukemura amakimbirane bitaragera ku rwego rwo guhungabanya umutekano.

Mu gusoza aya mahugurwa, abafatanyabikorwa bahawe umwanya babaza ibibazo, banatanga ibitekerezo, bashimira Polisi ku mpuguro yabahaye, biyemeza ko bagiye gushyira mu bikorwa inama bahakuye, bafatanya n’abaturage kurushaho kwicungira umutekano.